Kristina Ozturk umubyeyi w’imyaka 26 ukomoka mu Burusiya, afite abana 22, barimo 21 bavutse binyuze muri surrogacy (uburyo umuntu agutwitira), afite intego yo kugeza abana 100.
Kristina
Ozturk, umubyeyi w’imyaka 26 ukomoka i Moscow, ubu atuye i Batumi muri Georgia, akaba afite abana 22, barimo 21 bavutse binyuze muri Surrogacy (ubu ni uburyo umuntu
agutwitira akakubyarira ariko intanga ari izawe n'uwo ushaka ko mubyarana).
Abana 20 muri bo bavutse mu mwaka umwe gusa wa 2020. Uyu mubyeyi wihariye yatangaje ko intego ye ari ukugira abana barenga 100 n’umugabo we Galip Ozturk w’imyaka 58.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, afite abamukurikira basaga 231,000, Kristina yagaragaje abana be, buri umwe avuga izina rye n’itariki y’amavuko.
Uyu muryango utangaje utuye mu nzu y’amagorofa atatu, ukoresha abakozi 16
bashinzwe kurera aba bana, ibintu bitwara asaga 101,550,000 Frw ku mwaka.
Kristina n’umugabo we bahisemo gukoresha "surrogacy" kugira ngo bagire abana benshi mu gihe gito. Ubu buryo bwemewe muri Georgia kuva mu 1997, aho abana bavuka baba ari aba nyiri intanga, kandi ababyeyi batwite ntibahabwa uburenganzira ku mwana.
Galip, umugabo we akaba n’umushoramari ukomeye, nubwo ari mu butabera aho aregwa ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge no kunyereza imisoro, ibyatumye akatirwa burundu agatoroka, Kristina yakomeje gukorera urugo rwe rwihariye. Yagize ati: “Nubwo ubuzima bugoye, ntibihungabanya urukundo rwanjye n’abana banjye.”
Uyu
mubyeyi w’abana 22 arateganya gukomeza kubaka umuryango we wihariye, ariko
avuga ko azabanza gutegereza abana bagakura mbere yo gusubukura urugendo rwa
surrogacy.
TANGA IGITECYEREZO