Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 12 Mutarama ni umunsi wa 12 mu minsi igize umwaka, ukiri mu ntangiriro.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi
1866: Mu
Bwongereza hashinzwe Itsinda rishinzwe iby’Ikirere ryitwa Royal Aeronautical
Society.
1959: Muri
Espagne havumbuwe ubuvumo bunini buherereye ahitwa Nerja.
1962: Mu
Ntambara ya Vietnam, hatangiye igikorwa cya gisirikare cy’Ingabo z’Abanyamerika
cyiswe ’Operation Chopper’, ni cyo cyaje ku ikubitiro muri iyi ntambara.
1964: Muri
Leta ya Zanzibar hatangiye impinduramatwara y’inyeshyamba zigometse ku
butegetsi, Zanzibar iba ibaye Repubulika.
1970: Muri
Nigeria hafashwe Agace ka Biafra kari karananiranye, bihita biba iherezo
ry’intambara ya gisivili yahaberaga.
1976: Akanama
k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kafashe umwanzuro wemerera
PLO (Palestine Liberation Organization) kwitabira inama y’umutekano ariko
ntijya mu batora bafata imyanzuro.
1991: Mu
Ntambara yo mu Kigobe, Inteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ikoreshwa
ry’ingufu za gisirikare mu gukura Irak muri Kuwait.
1998: Ibihugu
19 byo ku Mugabane w’u Burayi byemeye umwanzuro uhakana itubura ry’ingirangingo
ku muntu (human cloning.)
2001: Muri
California hafunguwe ku mugaragaro Downtown Disney, ahagurirwa ibintu
binyuranye bijyanye n’imyidagaduro.
2004: Ubwato
bwa mbere bunini ku Isi buzwi nka Ocean Liner bwakoze urugendo rwabwo rwa
nyuma.
2010: Haiti
yibasiriwe bikomeye n’umutingito wahitanye abantu babarirwa mu bihumbi birenga
316 ndetse usenya bidasubirwaho Umujyi wa Port-au-Prince.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1985: Yohana
Cobo, umukinnyi wa filime ukomoka muri Espagne.
1985: Artem
Milevskiy, Umunya-Ukraine wakinnye umupira w’amaguru.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2009: Claude
Berri, Umufaransa wakoraga ibijyanye no kuyobora amafilimi.
TANGA IGITECYEREZO