RFL
Kigali

Elon Musk agiye guhindura ikirango cya Twitter

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2023 10:09
0


Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk waguze urubuga rwa Twitter, yatangaje ko ateganya guhindura ikimeyetso cy’inyoni cyari gisanzwe kiruranga agashyiraho icy’inyuguti ya ‘X’.



Iri ni ryo vugurura rikomeye azaba akoze kuri uru rubuga kuva aruguze miliyari 44 z’amadolari y’Amerika umwaka ushize.

Nk'uko yakomeje kubyandika kuri uru rubuga uhereye sa sita za n'ijoro zo muri Amerika, yavuze ko ateganya gukora iri vugurura uhereye ku wa mbere w'iki cyumweru.

Elon Musk akoresheje Twitter, yavuze ko agiye guhindura ikimenyetso cy'uru rubuga kikava ku nyoni kigahindurwa inyuguti ya 'X'. 

Ntibitangaje cyane dore ko uyu mugabo akunze gukoresha inyuguti ya 'X' mu bikorwa bye dore ko afite n'umwana yise iyi nyuguti. Afite kandi izindi kompanyi zirimo iyi nyuguti nka 'Space X'.

Elon Musk uzwiho gukunda inyuguti ya 'X' agiye kuyigira ikirango gishya cya Twitter

Andi mavugurura aheruka gukora kuri uru rubuga yatumye abatari bake bamunenga ko ashobora gutuma abamamaza batongera kurugana nka mbere, ndetse n’ireme ryarwo nk’urubuga rutangirwaho ibitekerezo rikadohoka.

Uyu muherwe aheruka guha akazi Linda Yaccarino wari umaze igihe akora muri NBC, ikigo gikomeye cyo muri Amerika kibumbiyemo ibindi bigo binyuranye bikora itumanaho, itangazamakuru n’imyidagaduro.

Yamugize umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter mu rwego rwo kwigarurira abamamaza bari baciwe intege n’izo mpinduka.

Kuva Elon Musk aguze urubuga rwa Twitter hari abahise baruvaho banga ko impinduka azarukoraho zabangamira ubucuruzi bwabo.

Ikirango cya Twitter kigiye kuva ku nyoni kibe inyuguti ya 'X'

Muri Mata yatangaje ko hari abagarutse ariko ntiyabisobanura mu buryo burambuye. Elon Musk kandi agiye guhindura ikirango cya Twitter mu gihe agikomeje urugamba rwo guhangana na Zuckerberg wazanye urubuga rushya rwa 'Threads' rugakubita inshuro Twitter.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND