RFL
Kigali

Umukobwa wa R.Kelly yiniguye! Ibye na Se byafashe indi ntera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 10:49
0


Joanne Buku Kelly umokobwa w'umuhanzi R.Kelly, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku gufungwa kwa Se, ahishura agahinda yatewe n'ibyo yakoze ndetse anemeza ko yamaze kwihuraho izina ry'umuryango kuko rimutera ipfunwe.



Kuva mu 2014 umuhanzi w'icyamamare R.Kelly yatangira kuregwa n'abakobwa batandukanye yahohoteye, abana be bararuciye bararumira kugeza mu 2019 ubwo hakorwaga filime mbarankuru ku byaha R.Kelly yakoreye abagore yiswe 'Surviving R.Kelly' irimo ubuhamya bw'agabore yahohoteye.

Iyi filime kandi yagaragayemo Andrea Kelly wari umugore we hamwe n'abana babo bavuga uburyo uyu muhanzi yajyaga akubita nyina n'ibindi bibi yakoraga. Icyakoze umukobwa we Joanne Kelly ntiyigeze ayigaragaramo ndetse yanze no kuganira n'itangazamakuru.

Kuri ubu Joanne ku nshuro ya mbere yatunguye benshi agira icyo avuga ku mubano we na Se warumaze igihe wibazwaho. Ibi yabicishije muri filime mbarankuru yise 'R.Kelly's Karma: A Daughter's Journey'. Mu mashusho ateguza iyi filime, uyu mukobwa yagaragaye avugana amarira.

Joanne w'imyaka 26 yagize ati: ''Kera nkiri muto Papa wanjye yari buri kimwe kuri njye, yarasobanuye byose kandi namubonaga nk'umuntu udasanzwe. Naramukundaga cyane kandi namufataga nk'intwari yanjye. Byose byahindutse ubwo namenyaga ukuri ku bindi bintu yakoraga tutari tumuziho''.

Ati:''Ntangiye kumenya ubwenge najyaga mbona akunda gukubita mama ariko simbitindeho kuko ntari nsobanukiwe neza, hari n'igihe numvaga ko ibyo akora ari nabyo abandi ba papa bakora mu rugo. Ariko buhoro buhora naje gusobanukirwa ko ibyo akora ari bibi''.

Yakomeje ati: ''Ubwo hagendaga hagaragara abakobwa bavuga ko yabafashe ku ngufu ntabwo nabyemeye. Narimbizi ko papa afite ikibazo ariko sinarinziko ashobora kurengera akageza aho yasambanya abana b'abakobwa batarageza igihe''.

Joanne wavuganaga ikiniga, yavuze uko byagenze ngo yemera ko ibyo Se ashinjwa ari ukuri. Ati: ''Nari narinangiye umutima mvuga ko papa bamubeshyera kugeza ubwo mbonye ariya mashusho asambanya umwana w'imyaka 14. 

Nkibona ibyo yararimo gukora ni nawo munsi nahise numva urukundo namukundaga rugiye numva uwo nabonye siwe nari nsanzwe nzi. Muribaza kubona umubyeyi wawe akora biriya? Byanteye agahinda gakomeye kugeza ubwo nangaga kuva munzu nanga kujya ku ishuri ngo hatagira ubimbazaho''.

Yakomeje agaruka ku ngaruka zamugezeho kuva Se yahamwa n'ibyaha byihohotera agahanishwa igifungo cy'imyaka 30. Ati: ''Yego byanteye agahinda ariko kandi byaranduhuye kuko abo yahohoteye bari babonye ubutabera kandi na mama yararuhutse. Ntabwo nigeze numva ko igihano bamuhaye kirengereye ahubwo byose nabyakiriye neza kuko ibyo yakoze yarakwiye kubihanirwa''.

Uyu mukobwa wa R.Kelly uherutse gukora ubukwe ndetse akaba anitegura kwibaruka imfura ye, yanagezeho avuga ko yikuyeho izina rya Se ndetse anamwita 'Inyamaswa'. Yagize ati: ''Ubu namaze gukuraho izina rya papa mu mazina yanjye, ubu nkoresha Joanne Buku Abi. Umwana wanjye navuka akambaza kuri sekuru nzamubwira ko ari inyamwaswa ifunze. Bintera ipfunwe kuba byonyine mpuje amaraso nawe''.

Umukobwa wa R.Kelly yasohoye filime mbarankuru y'uruhererekanye yise 'R.Kelly Karma;A Daughter's Journey' ava imuzi umubano wabo wangiritse

Joanne Kelly yavuze ko aterwa ipfunwe no kuba umukobwa wa R.Kelly bitewe n'ibyo yakoze

Yavugaga kuri Se amarira akaza

Joanne yavuze ko yamaze kwikuraho izina rya Se 'Kelly' kuko rimutera ipfunwe

Joanne yavuze ko umwana atwite navuka akamubaza kuri uyu muhanzi asamusubiza ko 'Sekuru ari inyamaswa ifunze'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND