RFL
Kigali

U Bwongereza: Umugore yishwe amaze gufatwa ku ngufu n'umugizi wa nabi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 12:13
0


Umugore witwa Natalie Shooter wo mu Bwongereza, yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu n'umugizi wa nabi ubwo yatemberaga mu busitani.



Mu gihugu cy'u Bwongereza haravugwa inkuru y'umugore witwa Natalie Shooter wishwe mu 2021 amaze gufatwa ku ngufu n'umugizi wa nabi. Impamvu yongeye kugarukwaho kandi amaze igihe yishwe ni uko hongeye gutangizwa urubanza rw'ukekwaho kumuhitana witwa Mohamed Lidow.

Hari mu gitondo cyo ku wa 17 Nyakanga 2021 ubwo Natalie Shooter yazindukaga atemberera mu busitani bwa Southall Park mu mujyi wa London. Aha niho yahuriye n'umugizi wa nabi wamufashe ku ngufu yarangiza akamwica akamusiga aho.

Nyuma y'amasaha make abahanyuraga bagana mu kazi nibo babonye Natalie Shooter wishwe afite imyaka 37 y'amavuko, maze bahamagara polisi. Ubwo polisi yamujyanaga kwa muganga ngo hasuzumwe icyamwishe, banasanze yari yafashwe ku ngufu.

Iperereza ryatangiye ubwo maze mu Ukuboza kwa 2023 nibwo polisi y'umujyi wa London yatangaje ko bataye muri yombi uwitwa Mohamed Lidow. Kuwa Gatatu w'iki cyumweru nibwo urubanza rwatangiye maze umwunganizi uhagarariye umuryango wa Natalie Shooter witwa Alison Morgan yasabye urukiko ko Mohamed yaryozwa ibyo yakoze.

Aganira na The Sun UK, yagize ati: ''Natalie Shooter yapfuye urupfu rubi amaze gufatwa ku ngufu na Mohamed, akwiye kubihanirwa, yatumye Natalie asiga abana be 3 atabareze. Twizeye ko urukiko ruzatanga ubutabera''.

Ku ruhande rwa Mohamed Lidow we yahakanye mu rukiko ibyaha aregwa byo kwica no gufata ku ngufu Natalie Shoooter. Urubanza rwe rukaba ruzakomeza mu byumweru bibiri biri imbere.


Inkuru ya Natalie wishwe amaze gufatwa ku ngufu yashavuje benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND