Umugabo ukomoka muri Irland y'Amajyaruguru, yaciye agahigo ko kuvuza ingoma umwanya munini ubwo yavuzaga ingoma yibuka uwahoze ari umukunzi wapfuye yishwe na kanseri.
Kuwa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2024, umugabo witwa Allster Brown ufite imyaka 45 y'amavuko yaciye agahigo ko kuvuza ingoma umwanya munini adahagaritse. Ibi yabikoze arimo kwibuka uwahoze ari umukunzi we Sharon Deegan wishwe na kanseri mu mwaka wa 2021.
Brown yamaze amasaha 150 avuza Ingoma bituma aba umuntu wa mbere wamaze amasaha menshi arimo kuvuza ingoma. Ubusanzwe Allster yarasanzwe afite agahigo ko kuvuza ingoma mu gihe kingana n'amasaha 134 n'iminota 5 yagezeho mu mwaka wa 2008.
Iki gikorwa cyamaze hafi icyumweru kuko yatangiye kuvuza ingoma Ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga aca aka gahigo ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023.
Brown, izi ngoma yazivugirizaga mu nzu isanzwe icurangirwamo imiziki ahitwa Lisburn .Ubwo yavuzaga ngoma yavuze ko kwibuka uwari umukunzi we wishwe na kanseri y'urwagashya byamufashije kuvuza ingoma umwanya munini agaca agahigo ko kuvuza ingoma ku nshuro ya gatatu.
Yagize ati: "Nshimiye umuntu wese wanshyigikiye.kenshi nifuza gukora ibi mu rwego rwo kwibuka Sharon."
Brown yari yemerewe kuruhuka iminota 5 nkuko amabwiriza ya Guinness world record abiteganya ariko ntiyigeze aruhuka iyo minota itanu byatumye yemererwa kuruhuka umwanya munini,muri Icyo gikorwa yaryamye amasaha abiri gusa.
Brown, ni inshuro ya gatatu aciye agahigo ko kuvuza ingoma umwanya munini. Ubwa mbere hari mu mwaka wa 2003, icyo gihe yazivugije amasaha 58 naho mu mwaka wa 2008 yazivugije amasaha 138 n'iminota 5.
Ivomo: ctv.com
TANGA IGITECYEREZO