Producer n’umuhanzi Element uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko agiye gukorera muri Afurika y’Iburasirazuba uruhererekane rw’ibikorwa mu bihe bya vuba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye ko agiye gukora icyo yise ‘Element East African Tour. Ati”Bantu banjye bo muri Afurika y’Iburasirazuba vuba cyane umuntu wanyu mukunda arabageraho. Mubwire ibihugu bibwire ibindi bihugu.”
Agaragaza ko mu bihe bya vuba aza gutangaza amakuru yisumbuye. Uyu musore atangaje ibi mu gihe akomeje kuza ku ruhembe rw’imbere mu birebana no gutunganya indirimbo.
Yaba mbere akibarizwa muri Country Record, na nyuma y'uko
yinjiye muri 1:55AM, akomeje kwitabazwa n’abahanzi bakomeye.
Si ibyo gusa ahubwo akunzwe mu ndirimbo ebyiri
amaze gushyira hanze harimo Kashe na Fou de Toi yakoranye na Bruce Melodie na
Ross Kana.
Nk'uko bigaragara mu bagiye bashyira ibitekerezo ku butumwa
yashyize hanze, bamurase amashimwe ku bwo gutinyuka gukora igikorwa nk'icyo.
Gusa hari n’abafite amatsiko yo kumenya gahunda afite niba
ari nk’umuhanzi, producer cyangwa azabikomatanyiriza hamwe.
TANGA IGITECYEREZO