Umuhanzi Bruce Melodie yateguje igitaramo i Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni igitaramo kizaba tariki ya 19 Ukuboza 2024 muri Kampala Comedy Club.
Mu butumwa yasangije abakunzi be Bruce Melody, yateguje abatuye umujyi wa kampara igitaramo cya Kampala Comedy Club cyateguwe na Alex Muhangi na La Cueva.
Uyu muhanzi agiyeho nyuma y'uko asohoye indirimbo ebyiri zose zikiri kubica bigacika ariyo Iyo foto na Nick Minaj ari nayo ikiri nshyashya mu mitwe y'abakunzi be.
Bruce Melodie asanzwe abarizwa muri 1:55 AM, agiye gukorera igitaramo mugihugu kizwi ko kigira urubyiruko rwitabira ibirori cyane.
Bruce Melodie nyuma y'iki gitaramo, azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje mu gikorwa cyo kumurika album ye nshya tariki 21 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe.
Bruce Melodie wateguje igitaramo muri Uganda tariki ya 19 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO