Kigali

Dexta Daps wo muri Jamaica ari kubarizwa muri Uganda aho yitabiriye igitaramo "Noise Nation"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/12/2024 16:49
0


Louis Anthony Grandison [Dexta Daps] wo muri Jamaica ukora muzika mu njyana ya Dancehall na Reggae, ari kubarizwa muri Uganda aho yitabiriye igitaramo gikomeye yatumiwemo cyitwa "Noise Nation".



"Dappa Don" uzwi mu muziki nka "Dexta Daps" asanzwe aririmba kandi azwi ahantu hatandukanye. Kuri ubu ari kubarizwa muri Uganda aho agiye kuhakorera igitaramo gikomeye. Yageze i Kampala aturutse iwabo muri Jamaica.

Ubwo yasesekaraga muri Uganda kuwa Gatatu, yagaragaje ko yishimiye kuhagera, agira ati: "Uganda ni m'urugo". Uyu muhanzi yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2012 ahera ku ndirimbo yitwa "Save me Ja" na "May you be" zamuciriye inzira mu muziki.


Mu 2014 ni bwo yaje gukomereza ku ndirimbo nka "Morning Love" na "Jealous Ova", izi nazo zikaba zaramufashije kuzamura urwego yari ari ho icyo gihe. Muri 2015 yaririmbe "Shabba Madda Pot" ariyo yaje gutuma agira indirimbo irebwe bwa mbere n'abantu barenga Miliyoni 13 ku rubuga rwa "YouTube".

Kugeza uyu munsi hari indirimbo nyinshi yaririmbye kandi zimugeza kure mu muziki, nka Songs, Twinkle, Call me if, Breaking news na Owner, zikaba ari zo zahamije icyo ari cyo.

Igitaramo agiye gukorera muri Uganda, azagihuriramo n'abandi benshi barimo DJ Vee, Eyo Mackus, DJ Cros, DJ Dread Lazen, DJ Vanss, Josh MC na Sheila Salta. Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024 ahitwa "Lugogo Cricket Oval".

Bisanzwe bizwi ko abaturage ba Uganda ari bo ba mbere mu kuryoshya ibirori muri Afrika y'iburasirazuba. Bagiye babigaragaza cyane mu bitaramo binyuranye, cyane cyane ab'igitsina gore ni bo bizihirwa kurusha abandi.

Ubwo Dexta Daps yakirirwaga n'abanya-Ugandaa


Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND