Umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye muri Bamenya Series ,yashyize ahagaragara amashusho ya filime ye nshya,yiswe “Love Is Blind”igaruka ku nkuru mpamo y’urukundo yahuye narwo.
Rukundo Alnord,umukinnyi wa filimi mu
Rwanda,yashyize yatangaje byinshi kuri filime ye yashyize hanze,igaruka ku
nkuru y’impamo iviga urukundo yahuye narwo ntiruze kumuhira.
Iyi filime igaruka ku nkuru y' umukobwa wakundanye n’umuhungu bakamarana
imyaka 5 batararyamana,aho baryamaniye inshuro imwe gusa,umusore agahita yanga
umukobwa,urukundo rwabo rukarangirira aho.
Muri filmi ya “Love Is Blind”, hagaragaramo umukobwa bahaye impano kuri Saint Valentin irimo isaha ,Umuvinyo n’ururabo,noneho umukobwa aho kubika ibyo umukunzi we amuhaye bikarangira nawe abiteruye akajya kubiha undi musore bakundana.
Kera kabaye umusore yaje gusura umusore mugenzi we
ahasanga ya mpano yahaye uwo yihebeye,biza
kurangira basanze bose batereta umukobwa umwe,niko gufata umwanzuro wo
guhamagara wa mukobwa ubatendeka,maze
araza,baramukubita, bamuvuna umugongo!
Rukundo Arnold bamwe bazi nka Chaffy,yatangarije InyaRwanda ko, muri iyi filime ye yakinnye yitwa Jesse.
Uyu musore yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Bamenya Series,Gashugi,Nta heza h’Isi n’izindi,yagize ati “Ninjye wayanditse,ndanayiyobora kandi ni inkuru mpamo y'urukundo naciyemo”
Umuhanga mu gukina neza filime Rukundo yatangaje ko iyi
filime ari we wayanditse,ndetse akanayiyobora.Avuga ko yiteguye gushimisha
abakunzi ba filime ze abaha ibihangano byiza.
Rukundo Arnold Chaffy yashyize hanze filimi ye nshyashya yitwa "love is blind"
Yamenyekanye nka pole pole lean paulin muri Bamenya.kandi akundwa na benshi kubera uko akina
TANGA IGITECYEREZO