Nk’uko byatangajwe n'Ingabo z’u Rwanda, Inama ya African Land Forces (ALFS) yatangiye ku wa 7 Mata 2025, ikaba izasozwa ku wa 10 Mata 2025. Yateguwe ku nsanganyamatsiko iganisha ku kureba uruhare ingabo zirwanira ku butaka zifite mu kurinda umutekano.
ALFS yateguwe n'Ishami ry'Igisirikare cya Amerika muri Afurika n'Ingabo za Ghana, aho yitabiriwe n'abagaba bakuru b'ingabo n'ab'ingabo zo ku butaka 40, aho bahuriye hamwe mu gusuzuma imbogamizi zugarije umutekano, n’icyakorwa ngo zikurweho.

U Rwanda rwitabiriye Inama y'ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika