Rubby Pérez, icyamamare mu njyana ya Merengue, yitabye Imana ku myaka 69 ubwo yari ku rubyiniro aririmba mu nzu y’imyidagaduro ya Jet Set Club iherereye i Santo Domingo, aho igisenge cy’iyo nzu cyagwiriye abari bayirimo.
Polisi ya Leta ya
Dominican Republic yemeje ko abantu 79 bapfiriye muri iyo mpanuka (byatangajwe
mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 8 Mata 2025). Ni mu gihe abantu 155 ari bo
bari bamaze kujyanwa mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Santo Domingo.
Iyi mpanuka kandi yahitanye abantu benshi b'ibyamamare, barimo Tony Blanco wahoze akina muri Major League Baseball, Se wa Tony Blanco Jr. ukinira Pittsburgh Pirates, ndetse na Octavio Dotel wahoze ari umuterankunga muri MLB.
Hanapfiyemo
Nelsy Cruz, Guverineri w’intara ya Montecristi akaba na mushiki wa Nelson Cruz
wahoze abarizwa muri MLB. Umucuranzi wa saxophone wari ku rubyiniro hamwe na
Rubby Pérez na we yahitanywe n’iyo mpanuka.
Enrique Paulino, wari
usanzwe ari umujyanama wa Rubby Pérez, ni we wemeje inkuru y’urupfu rwe, nyuma
y’uko ibitangazamakuru Rolling Stone na Listín Diario nabyo byari bimaze
gutangaza ayo makuru. Ifoto y’umwirondoro ya Rubby Pérez kuri Instagram yahise
isimbuzwa iyirabura mu rwego rwo gutangira ikiriyo.
Rubby Pérez yari
umuririmbyi ukomeye wari ubimazemo igihe kirenga imyaka 40, ndetse yari amaze
gushyira hanze album 13. Yibukirwa cyane ku ndirimbo ye "Volveré"
n’izindi zakunzwe mu Karibe n’ahandi ku isi.
Indi nkuru yerekeye Rubby
Pérez ivuga ko mbere y’uko apfa, yabonetse aririmba munsi y’ibisigazwa
by’inyubako yari yamugwiriye. Umukobwa we Zulinka Pérez mbere y'uko umubyeyi we
yitaba Imana yagize ati: "Twiringiye Imana ko azakira… yakomeretse ariko
yajyanywe kwa muganga; bamusanze aririmba ngo yumvikanishe aho ari. Yambwiye
kenshi ko ‘mupfuke kugira ngo hatagira ufata amafoto'."
Kugeza ubu, inzego
z’umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abasigaye, gutabara no kwita
ku barokotse bikomeje mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, hagamijwe gufasha
abarokotse n’imiryango yabuze abayo.
Rubby Pérez yibukirwa ku
buhanzi bwe bw’umwimerere no kuba yari umwe mu batangije uburyo bushya
bw’imyidagaduro mu njyana ya Merengue. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku
bakunzi ba muzika bo muri Dominican Republic no ku isi hose.
Umuhanzi Rubby Perez yitabye Imana ari ku rubyiniro aririmba
Yaguye mu mpanuka yatwaye ubuzima bw'abantu 79 nyuma y'uko igisenge cy'inyubako yaririmbiragamo gihanutse kikabagwaho
Umunyabigwi muri Baseball Tony Blanco na we ari mu baguye muri iyi mpanuka
Octavio Dotel wakiniraga MLB na we yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO