Kigali

‎Kwibuka31: Ibyaranze tariki ya 9 Mata 1994

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/04/2025 10:08
0


‎Tariki ya 09 Mata mu 1994, nyuma y'iminsi ibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu buryo bweruye Abatutsi bakomeje kwicwa harya no hino mu gihugu.



Ku wa 09 Mata 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro, ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo.

‎‎Uyu munsi wa taliki ya 09 Mata ni na bwo abasirikare ba Leta yari iriho icyo gihe batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli Baobab.

‎‎Ikinyamakuru cy’Abafaransa, Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi“Jenoside”, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

‎‎Kuri uyu munsi ubwicanyi bwakomeje kugenda bwukirakwira hirya no hino mu gihugu harimo uduce dutandukanye tw’ibyaro abantu bakomeje kugenda bicana ndetse ubuyobozi bukomeza kubashishikariza kwicana.

‎‎Kuri uyu munsi kandi, Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza,ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.

‎‎Ubwicanyi bwarakomeje, Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo. Ubwo bwicanyi bwarakomeje kugeza ahoababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

‎‎Kuva tariki ya 9 Mata, Interahamwe zigabije Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye batangira kubica. Abatutsi birwanyeho iminsi itanu (kuva ku wa9 Mata kugera ku wa14 Mata), hishwe Abatutsi barenga 12,000.

‎‎Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ahahoze ibiro by’umurengewa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

‎‎Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo.

Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza kuri Paruwasi katolika ya Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.

‎‎Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa.

‎‎MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. 

PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

‎‎MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

‎‎Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.

‎‎Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise 'Opération Amaryllis' yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe.

‎‎Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

‎‎Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.

‎‎Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

‎‎Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

‎‎Nyamara, ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu.

 Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’u Bufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.

‎‎Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi 'orphelinat Ste Agathe' yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga.

‎‎Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.

‎‎Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

‎Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felicien Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya Jenoside.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND