Kigali

Zuchu yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/07/2023 11:24
0


Umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose abigerageje birangira ababaye kandi yarabigiyemo yishimye.



Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud  uzwi ku mazina ya Zuchu, yatangaje ko mu buzima bwe bwose yabayeho atajya ahirwa mu rukundo rwose agiyemo.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko mu butumwa Zuchu yaganiriye n'inshuti ye yamubwiye ko kuva yabaho atari yajya mu rukundo ngo yishime kuko uko agerageje kujya mu rukundo birangira ababaye.

Yatangaje ko kandi byinshi mu bimubabaza mu rukundo, ni uko umukunzi we amuca inyuma.Icyo gihe iyo bibaye arigunga akarira cyane bityo rero akaba yumva ko atajya ahirwa mu rukundo.

Mu kwezi k'Ugushyingo umwaka ushize, nibwo umuhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bidaciye kabiri, buri wese yihakana undi mu ruhame.


Mu mwaka ushize, nibwo Zuchu na Diamond Platnumz batangaje ko bakundana bidaciye kabiri baratandukana.


Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka , nabwo  urukundo rwa Zuchu na Diamond rwongeye kuvugwa ariko bimenyekana ko ntacyo bivuze.


Uretse kuba adahirwa mu rukundo, Zuchu amaze iminsi Instagram ye yaribwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND