RURA
Kigali

Imvune zatangiye Arsenal umwaka w'imikino utaratangira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/07/2023 9:08
0


Ikipe ikina Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza ya Arsenal yatangiye guhura n'ikibazo cy'imvune umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 utaratangira.



Iminsi 28 niyo ibura ubundi imikino ya Premier League igatangira kuko izatangira taliki 12 zu kwezi gutaha kwa Kanama .Kuri ubu amakipe menshi yatangiye gukora imyitozo ndetse yewe andi yatangiye no gukina imikino ya gishuti kugira ngo abakinnyi bashya bamenyerane n'abasanzwe ndetse yewe n'umutoza abe amenya imbaraga nke za buri mukinnyi aho ziherereye.

Muri urwo rwego ku munsi w'ejo ikipe ya Arsenal yakinaga na FC Nurnberg isanzwe ikina Shampiyona y'ikiciro 2 mu Budage, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mbere y'uko umukino utangira abakinnyi bishyushya, Kapiteni wa Arsenal, Martin Odegaard yagize ikibazo cy'imvune asohorwa mu kibuga ndetse ahita asimbuzwa n'umukinnyi ukomoka muri Portugal Fabio Vieira.

Undi mukinnyi wa Arsenal wagiriye kibazo cy'imvune muri uyu mukino ni Leandro Trossard,yavuye mu kibuga ku munota wa 55 asimburwa na Folarin Balogun.

Nyuma y'umukino Mike Arteta yavuze ko abakinnyi bafite imyitozo mike ariyo mpamvu bagomba gukina bitonze,ageze kuri Odegaard na Leandro Trossard yavuze ko ikibazo cy'imvune bagize kidakanganye cyane ku buryo bamara igihe kirere kire batagaragara mu kibuga.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iri kubatizwa mu Budage mbere y'uko yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho izakina imikino irimo,uwo bazakina n'ikipe igizwe n'abakinnyi bose bakomeye bakina muri Shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Major League Soccer) ndetse bagakina na Manchester United na FC Barcelona.

Nyuma, ikipe ya Arsenal izakina na Monaco mbere yo kwesurana na Manchester City mu mukino wa Community Shield uhuza ikipe yabaye iya mbere  n'iyambere mu mwaka uba ushize muri Premier League.


Bukayo Saka niwe watsinze igitego cya Arsenal


Kapiteni wa Arsenal, Martin Odegaard wagiriye ikibazo cy'imvune mu kwishushya mbere y'umukino


Kai Havertz wakinaga umukino wa mbere muri Arsenal 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND