RFL
Kigali

Diamond yaciye amarenga ko yitegura kwakira undi mwana bivugwa ko ari uwa Zuchu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/07/2023 14:44
0


Hashize igihe gito, umuhanzi Diamond na Zuchu ubarizwa muri Wasafi bari mu munyenga w’urukundo. Kuri ubu rero, Diamond yahishuye ko aba bombi bashobora kuba bategereje umwana vuba.




Biravugwa ko umwana Diamond yatangaje ko yitegura kwakira vuba ari uwe na Zuchu


Diamond na Zuchu bamaze iminsi mu munyenga w'urukundi


Diamond yahishuye ko we n'umukunzi we bitegura kwibaruka

Abinyujije kuri Instastories, Diamond yavuze ko umukunzi we atwite ariko nta mazina yavuze. Mu byo yatangaje, asa nk’uwasezeye ku bakunzi be kugeza Mutarama 2024.

Diamond kandi yashimiye abakunzi be kuba barashyigikiye indirimbo ye 'My Baby' yemeza ko ikomeje kuyobora nyuma y'iminsi ibiri gusa isohotse.

Zuchu aherutse gusangiza abantu videwo kuri interineti aho yavugaga ko bishoboka ko yasama uyu mwaka.

Iri hishurwa ryateje amatsiko no kwibaza byinshi mu bafana be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga be ariko Zuchu akomeza kubihakana.

Zuchu yanasobanuye neza ko atazigera atererana Diamond, na nyuma yo kugirana umubano n'umucuranzi wo muri Gana witwa Francine Koffie, uzwi cyane ku izina rya Fantana.

Inkuru ya Diamond, Fantana, na Zuchu yafashe indi ntera ubwo hasohokaga videwo igaragaza umubano udasanzwe hagati ya Diamond na Fantana.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atazasiga umugabo kubera gusa ko yamuciye inyuma, amagambo yateye urujijo abantu benshi. Zuchu yasobanuye uko abona ibintu, ashimangira ko kwihanganira gucibwa inyuma biterwa n’uko byagenze nubwo yahamije ko mu maso ye, icyaha cyo gucana inyuma kidakwiye kubabarirwa.

                                                                                         





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND