Hashize igihe gito, umuhanzi Diamond na Zuchu ubarizwa muri Wasafi bari mu munyenga w’urukundo. Kuri ubu rero, Diamond yahishuye ko aba bombi bashobora kuba bategereje umwana vuba.
Biravugwa ko umwana Diamond yatangaje ko yitegura kwakira vuba ari uwe na Zuchu
Diamond na Zuchu bamaze iminsi mu munyenga w'urukundi
Diamond yahishuye ko we n'umukunzi we bitegura kwibaruka
Abinyujije kuri
Instastories, Diamond yavuze ko umukunzi we atwite ariko nta mazina yavuze. Mu byo
yatangaje, asa nk’uwasezeye ku bakunzi be kugeza Mutarama 2024.
Diamond kandi yashimiye
abakunzi be kuba barashyigikiye indirimbo ye 'My Baby' yemeza ko ikomeje
kuyobora nyuma y'iminsi ibiri gusa isohotse.
Zuchu aherutse
gusangiza abantu videwo kuri interineti aho yavugaga ko bishoboka ko yasama uyu
mwaka.
Iri hishurwa ryateje
amatsiko no kwibaza byinshi mu bafana be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
be ariko Zuchu akomeza kubihakana.
Zuchu yanasobanuye neza
ko atazigera atererana Diamond, na nyuma yo kugirana umubano n'umucuranzi wo
muri Gana witwa Francine Koffie, uzwi cyane ku izina rya Fantana.
Inkuru ya Diamond,
Fantana, na Zuchu yafashe indi ntera ubwo hasohokaga videwo igaragaza umubano
udasanzwe hagati ya Diamond na Fantana.
Uyu muhanzikazi yavuze
ko atazasiga umugabo kubera gusa ko yamuciye inyuma, amagambo yateye urujijo
abantu benshi. Zuchu yasobanuye uko abona ibintu, ashimangira ko kwihanganira
gucibwa inyuma biterwa n’uko byagenze nubwo yahamije ko mu maso ye, icyaha cyo
gucana inyuma kidakwiye kubabarirwa.
TANGA IGITECYEREZO