Kigali

Teacher Mpamire yisanishije na Perezida Museveni, Juno na Alliah bagarukwaho-Ibitwenge muri Seka Live-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2023 8:08
0


Umunyarwenya w’umunya-Uganda, Teacher Mpamire yongeye gushimangira ko impano ye yihariye nyuma y’uko yisanishije n’imibereho ya Perezida Museveni wa Uganda, abitabiriye igitaramo cya Seka Live bakamurira ingofero binyuze muri buri ngingo y’urwenya yagarutseho.



Uyu mugabo yongeye gutaramira i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali, ni nyuma y’uko muri 2017 na 2018 yatanze ibyishimo nabwo mu bitaramo by’urwenya yari yatumiwemo i Kigali.

Iki gitaramo yagihuriyemo na Daliso wo mu Bwongereza, Herve Kimenyi, Muhinde, Fred Rufendeke na Joseph bo mu Rwanda. Cyafashije abantu guhekereza ukwezi kwa Kamena mu bitwenge, nyuma y’uko aba banyarwenya bibanze cyane ku ngingo z’ubuzima.


Teacher Mpamire, umunyarwenya w’umunsi

Uyu mugabo yageze i Kigali ahagana saa tanu z’amanywa zo ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, yakirwa na Nkusi Arthur ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Akigera i Kigali, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ubundi ateguza kuza guseka bigatinda.

Yateye urwenya mu bice bibiri: Igice cya mbere yari Teacher Mpamire w’umunyarwenya ubimazemo imyaka irenga 15, n’aho mu gihe cya kabiri yisanishije na Perezida Museveni wa Uganda, ubundi abantu baraseka biratinda.

Mu gice cya Mbere, yagarutse ku kuntu abantu bavuga ko abagore bakunda amafaranga. Ariko avuga ko hari umuhanga mu mibanire y’abantu, wanditse ko mu busanzwe abagore baba bakeneye umuntu ubaha igihe (Time), kurusha amafaranga (Money).

Yabajije abagore n’abakobwa bari muri iki gitaramo icyo bashaka, basubiza ko ari ‘amafaranga’, arongera arababaza ati ‘hanyuma se nyuma y’amafaranga murashaka iki’, bati ‘andi mafaranga’, arongera arababaza ati hanyuma se nyuma y’andi ‘mafaranga murashaka iki?’- Babura icyo kurenzaho.

Uyu mugabo yateraga urwenya yisanishije n’umwarimu wigisha abanyeshuri bo muri Kaminuza. Kuri we, avuga ko urukundo ari nk’imibare, kuko ushobora kuba ufite ‘X’ (uwo mwatandukanye) uri gushaka undi mushya ‘Y’.- Bivuze ko ari ikibazo cyo gukora imibare kugirango ubashe kubona uwo ushaka.

Yahaye ikaze abakobwa beza muri iki gitaramo. Ati “Ndashaka guha ikaze abakobwa beza cyane cyane abafite umusatsi w’umwimerere’. Uyu munyarwenya yavuze ko yamenye ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza.

Teacher yari yitwaje ibitabo by’abarimu. Ndetse, byageze aho anyura mu bantu akagenda abasaba gusubiramo amagambo yavugaga, ariko bayahereye inyuma.

Yafashe ikiruhuko agaruka mu isura ya Perezida Museveni

Yambaye ipantalo y’ibara ry’umukara, ishati ndende y’ibara ry’umweru, ingofero y’ibara ry’umweru ndetse n’agapfukamunwa- byari bigoye kumutandukanya na Perezida Museveni! Kugeza ku ndore ye.

Mbere y’uko agaruka ku rubyiniro, abantu bose bahagurutse bamukomera amashyi mu kumwakira. Na mbere y’uko agira icyo avuga, abantu bari basetse batembagaye.

Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo, niwe wagiye amubuza ibibazo. Yabamujije ibibazo birimo igihe azavira ku butegetsi. Nawe abaza igihe Yesu Kristo azazira gutwara abantu be.

Yavuze ko aba adasinziriye nk’uko abantu bakunze kubicyeka ahubwo ‘mba nganira n’Imana yanjye’. Uyu mugabo yanagarutse ku mibanire y’u Rwanda na Uganda, ubushuti bwe na Perezida Kagame n’ibindi binyuranye.

Abajijwe ku bijyanye n’umuziki, yavuze ko ari umunyamuziki, kandi azi neza ko Coach Gael ariwe uzakomeza kumufasha mu gutuma impano ye ikura.

Nkusi Arthur yagarutse kuri Alliah Cool, Juno na Kiss Fm yahoze akorera:

Nkusi Arthur yabonye Andy Bumuntu mu bitabiriye iki gitaramo avuga ko ‘yatwaye akazi kanjye’ kuri Kiss Fm. Agaruka ku buryo kuva yava kuri iyi Radio, ubuyobozi bwakoze uko bushoboye kugirango bashake umusimbura we, kandi bita ku kureba ufite izina ritangirwa n’inyuguti ya ‘A’.

Uyu mugabo yavuze ko akazi akora ko gutera urwenya, rimwe na rimwe bimugora kugasobanura, cyane cyane nk’iyo ari ku ngendo zijya mu mahanga.

Yavuze uburyo hari igihe yigeze kubwira umuntu ko ari ‘umuhanzi’ ariko babishakisha muri system bakabibura, atanze Pasiporo uwamwakiraga aramubwira ati ‘Ni wowe Nkusi Arthur, iyo umbwira ko ukorera Kiss Fm se biba byarangiye’. Nkusi ati “Muri macye ndacyari muri system ya Kiss Fm’.

Yanagarutse kuri Coach Gael, avuga ko muri iki gihe ariwe uri gufasha Bruce Melodie mu muziki no mu mibereho, kandi afite telefoni ifunguka inshuro enye. Yanamubajije niba yararushinze.

Nkusi yagarutse kandi kuri Alliah Cool, avuga ko ariwe mukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, kandi utunze inzu ifite agaciro ka za Miliyoni. Ati “Niwe mukinnyi wa filime mu Rwanda ukomeye, Tuzanye The Rock, twazana na Alliah.’

Yavuze ariko ko uyu mugore ibi byose abigezeho kubera kujya muri Nigeria-Abantu basetse baratembagara.

Alliah yari yicaranye na Juno Kizigenza. Nkusi yavuze ko Juno yaterese igihe kinini Ariel Wayz ‘batubeshya’ none ‘ageze kuri Alliah Cool’. Ati “Nawe urashaka iriya nzu ya za miliyoni’.


Daliso yateye urwenya yitsa cyane ku muryango we na Malawi avukamo:

Daliso yavuze ko atungurwa n’abantu bamubwira ko bakunda ibyo agezeho muri iki gihe ‘n’ubwo yahereye ku busa’. Yagarutse ku bihe bya Guma mu Rugo kubera Covid-19.

Anagaruka kuri Se wabaye Minisitiri w’Uburezi muri Malawi, ariko ntibyamutunguye bitewe n’amategeko yagiraga mu rugo. Yavuze ku madini menshi ari muri Malawi, cyane cyane abo muri Pentecost atajya abasha kumenya uburyo basengamo.

Yanavuze uburyo yagiye guhatana mu irushanwa ry’abanyarwenya, ariko umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka akajya abona amushidikanya kandi ‘impano ndi kumurika ari iyanjye’.

Daliso yanavuze kuri Britain’s Got Talent yitabiriye mu 2018, akabasha kwegukana umwanya wa Gatatu. Anavuga ko akiri muto yumvaga ko ‘abagore bakunda ibintu’ ariko imyumvire yaje guhinduka.

Umwe mu bana bari bitabiriye iki gitaramo yabwiye Daliso ko ashaka kuzaba Dr. Uyu munyarwenya yavuze ko ‘ari byo Data yashakaga ko mba none reba aho ndi’.

Yagaragaje uburyo abantu bari mu myaka 20 bakwiye kwishimira ubuto, kuko iyo ugeze mu myaka iri hejuru ya 40 hari byinshi umubiri wawe uba ukubuza.

Daliso yanateye urwenya ku kuntu umukunzi we yamwanze akitabaza inshuti ze, zikamufasha kureba umupira kugirango yiyibagize agahinda.

Yavuze ko mu muryango w’iwabo hari abize bagera ku rwego rwa Dr, Eng, ariko ‘njye navuyemo umunyarwenya’.

Daliso yanavuze uburyo yigeze gutera urwenya bikamugiraho ingaruka muri Malawi, kugeza ubwo yitabaje bamwe mu basanzwe batera inkunga iki gihugu.

Muhinde, umunyarwenya wo mu Rwanda uri kwigaragaza:

Uyu musore amaze iminsi aca ibintu mu bitaramo bya Gen-Z Comedy biba buri wa Kane w’icyumweru. Yateye urwenya ku kuntu yateze moto ashaka kwitabira Seka Live, umumotari akamubwira ko kugerayo ari 1000Frw, ariko arenzaho 500Frw namufasha kurira moto.

Yavuze ko kuba ari mugufi bimugiraho ingaruka, kuko yifata nka Ambasaderi w’abasore bato. Muhinde yavuze ko impamvu akunda kugaruka ku bantu bagufi, ariko uko nawe ari mugufi, atembagaza abantu ubwo yavugaga ko ku nshuro ya mbere ajya kwifotoza ifoto yo ku irangamuntu ‘n’amaguru yajemo’.

Nyuma y’iki gitaramo, Nkusi Arthur yanditse kuri Instagram abwira Muhinde ati ‘uri mu nzira nziza’.




Seka Live yari rurarangiza! Teacher Mpamire yisanishije na Perezida Museveni, ibintu birahinduka

Teacher yaganiriye ku ngingo zimwe na zimwe Museveni akunzeho kugarukaho nk'igihe azavira ku butegetsi, ibiteye amatsiko ku buzima bwe, ibijyanye n'umuziki n'ibindi

Teacher yagiye akora ibimenyetso by'umubiri Perezida Museveni akunze gukoresha ari mu kiganiro n'abantu banyuranye cyangwa se mu ruhame

Yari yambaye agapfukamunwa! Agaruka ku bihe bya Covid-19 yanduye mu minsi ishize

Teacher yagarutse kuri Bobi Wine, imibanire y'u Rwanda na Uganda n'ibindi

Byageze n'aho Teacher abyina mu kwisanisha na Perezida Museveni


Ubwo yari asinziriye, yavuze ko aba aganira n'Imana bitandukanye n'ibyo abantu bacyeka

Teacher yahamagaye ku rubyiniro Coach Gael avuga ko azamufasha mu muziki

Umunyarwenya Pattyno uzwi cyane kuri Youtube mu mikino inyuranye atambutse

Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Butera Isheja

Nkusi Arthur yagarutse ku mubano wa Alliah Cool na Juno Kizigenza muri iki gihe



Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, werekanaga ko wishyuye




Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo, bitewe n'uko buri munyarwenyayari yiteguye


Muhinde, umunyarwenya uri kubica bigacika muri iki gihe

Muhinde akunze gutera urwenya ku kuba ari umugufi, kandi ngo n'indeshyo asangiye na benshi

Muhinde yanagarutse ku ba motari

Fred Rufendeke ubarizwa muri Giti Business Group yongeye kugaraza impano ye

Fred yaserutse mu myambaro yiganjemo ibara ry'umukara


Kimenyi yagarutse ku bantu bumvikanisha ko bazi uburenganzira bwabo

Umunyarwenya Herve Kimenyi yagarutse cyane cyane ku ivangura





Teacher Mpamire yabanje gutera urwenya ari mu ishusho y'umwarimu

Daliso yagarutse ku muryango we, imibare ye n'abandi, ibiganiro byo kuri Televiziyo yagiye yitabira n'ibindi



Daliso yavuze ko Se yifuzaga ko azaba Dr none yavuyemo umunyarwenya


Nkusi Arthur yavuze kuri Andy Bumuntu wamusimbuye kuri Kiss Fm

Coach Gael yagarutsweho muri iki gitaramo cyane cyane kuri telefoni akoresha-Aha yari kumwe na Murumuna we Kenny


Umunyamakuru Uncle Austin ari kumwe na Fionna Mbabazi, umugore wa Nkusi Arthur



Byari ibitwenge muri Seka Live! Alliah Cool na Juno Kizigenza bagarutsweho


Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ari kumwe na Etienne 5K witegura gushyira hanze filime ye nshya

Umuhanzi Shemi ugezweho mu ndirimbo 'Peace of mind'


Umunyamideli akaba n'umushoramari muri filime, Alliah Cool yagarutsweho ku bw'inzu aherutse kuzuza ya za Miliyoni

Juno Kizigenza aganira na Promesse Kamanda


Juno Kizigenza uherutse gusohora album ye ya mbere yise 'Yaraje' yari muri iki gitaramo

Umunyarwenya Rusine ari kumwe n'umunyamakuru Prince Shizirungu 'Uzagende kuri moto' wa Power Fm


Malik Shaffy Lizinde washinze Kina Rwanda yakozwe ku mutima n'ingingo aba banyarwenya bagarutseho
















Umunyarwenya Joseph yakoze ku ngingo zinyuranye, bigera aho asaba abantu kumushyigikira




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live

AMAFOTO: Rwigema Freddy- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND