Kimwe mu bintu bibi ibyamamare bihuriyeho ndetse gisa n'umwihariko , ni ingeso y'ubuhehesi no gucana inyuma. Hari abafite amazina azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika baciye inyuma abo bakundana cyangwa se abo bashakanye ku karubanda bikarangira bibasenyeye ingo, abandi bikabasenyera umubano wabo.
Niba uciye inyuma uwo mukundana, ukwiye gushyirwa ku karubanda! Iyi ni imvugo ikunze kugarukwaho I Hollywood ahabarizwa inganda kabuhariwe mu gukora no gutunganya Filime. Ikindi ni uko gucana inyuma bikomeje gusenya ingo nyinshi cyane iz’ibyamamare mu kanya nk’ako guhumbya.
Ingeso y'ubuhehesi ivamo no gucana inyuma yangije isura y’ibyamamare bitakarizwa icyizere byari bifitiwe. Kuri uyu munsi rero tukaba twabateguriye urutonde rw’ibyamamare bifite amazina aremereye ku rwego mpuzamahanga aho byatandukanijwe n'ubuhehesi, ibyakorerwaga mu ibanga rikomeye bikisanga byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu itanganzamakuru.
1. Arnold Schwarzenegger yaciye inyuma Maria Shriver
Arnold Schwarzenegger yaciye inyuma umugore we aryamana n'umukozi wabo ndetse anamutera inda
Arnold Schwarzenegger ntabwo avugwaho gusa guca inyuma umugore we Maria Shriver akajya kuryamana n’umukobwa wabakoreraga akazi ko mu rugo, ahubwo iki kibazo cyanafashe indi ntera banabyarana umwana. Ikindi gitangaje ni uko byaje guhumira ku mirari uyu mwana avuka nyuma y’iminsi itanu umwana we wa kane yabyaranye n’uwari umugore we Maria Shriver avutse, ubwo aba agize abana batanu hanabariwemo n’uwo mwana yabyaranye n’umukozi wo mu rugo.
Uyu mugabo yagerageje gusaba imbabazi umugore we ariko biranga biba iby’ubusa kuko umugore we yari yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana nawe no gushaka inzira imuganisha mu rukiko kwaka gatanya. Aba bombi bidatinze bahise batandukana.
2.Jennifer Lopez yaciye inyuma Cris Judd
Jennifer Lopez yatandukanye n'umugabo we wa Kabiri bapfa ko yamuciye inyuma
Hari igihe cyabaye ubwo Jennifer Lopez n’umugabo we bari babanye neza mu rukundo ruzira amakemwa. Ubwo uyu mugore yarongorwaga n’umukinnyi wa filime Cris Judd, byagaragaye ko iminsi yo gukundana no guteretana irangiye ahubwo ko batangiye inshingano zo gukundana nk’umugabo n’umugore no kubaka urugo rwabo. Bidateye kabiri uyu mugore yaciye inyuma umugabo we arangije ajya kuryamana na Ben Affleck.
Judd na Jennifer Lopez mu kanya nk’ako guhumbya bahise batandukana hari hashize amezi 9 bakoze ubukwe. Hashize agahe gato Jennifer Lopez na Ben Affleck bahararanye ndetse bahabwa izina rya #Bennifer iri rikaba ari izina rihuza amazina yabo aho wasangaga iri zina rigarukwaho aho ariho hose mu itangazamakuru na cyane ubwo uyu mugabo yamwambikaga impeta. Aho babaga basohokeye, udushya bakoze ariko nyuma baje gutandukana.
Ibya Jennifer Lopez na Ben Affleck watumye aca inyuma umugabo we, byaje gusubirwamo nyuma y'imyaka 13 batandukanye, maze barongera barakundana ndetse kuri ubu baranarushinze ubu urugo rwabo rurakomeye. Uyu muhanzikazi yigeze gutangaza ko kuba barasubiranye ari uko Ben ariwe rukundo rw'ubuzima bwe.
3.Brad Pitt yaciye inyuma Jennifer Aniston
Icyamamare muri sinema Brad Pitt, yaciye inyuma Anitson aryamana na Angelina Jolie
Iyi yabaye inkuru ikomeye yo gutandukana kw’aba bombi. Nta numwe washoboraga kuyikwepa. Aniston na Pitt mu byukuri bari basanzwe ari couple ikomeye ndetse ihorana udushya muri Hollywood. Igihe cyaje kugera umukinnyi wa Filime Angelina Jolie yinjira mu buzima bwabo. Brad Pitt na Angelina Jolie bahuye ubwo bajyaga gukina filime yitwa Mr. & Mrs Smith, bagihurira mu kazi bashidutse baninjiye mu rukundo.
Mu kanya nk'ako guhumbya amafoto n'amashusho aba bombi bakora imibonano mpuzabitsina ahita akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Birumvikana n'ubundi uyu mugabo yari yaje gukina muri iyo filime yasize umugore we Jennifer Aniston mu rugo. Urukundo rw’igisagirane rwavumbutse hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie rwatumye mukeba we Jennifer Aniston ahita atandukana na Brad Pitt nta yindi nteguza. Prad Pitt ahita yibanira na Angelina Jolie bakora couple izwi ku izina rya Brangelina hamwe n’abana babo batatu baje kubyarana. Ni abana biyongera ku bandi batatu bakuye mu kigo cy’imfubyi bose hamwe bakaba ari batandatu. Hashize imyaka 12 babanye baje gutandukana mu 2016.
4.Kris Jenner yaciye inyuma umugabo we
Kris Jenner nawe yemeye ko yaciye inyuma umugabo we Robert Kardashian
Ubwamamare bwa Kardashian(The Kardashian Empire) bwatangiranye n’iyi couple yamamaye ariko umwe muri bo ntabwo yabashije gukomeza kwitwararika ngo adatatira igihango. Kris Jenner ni we waciye inyuma umugabo we, maze ajya kuryamana na Todd Waterman. Kris yabaye nk'ubitangaho ikiganiro mu 2011 asa n’usubira mu mateka ye y’akahise ndetse abana b’uyu muryango nabo ubwabo bagiye babivugaho mu biganiro bitandukanye.
Khloe Kardashian yabikomojeho mu kiganiro cye kitwa Kocktails with Khloe ko ibi bibazo n’ibizazane byo gucana inyuma byangije kandi bikanasenya papa we.
Robert Kardashian yapfuye mu 2003 ariko Kris Jenner yabivuzeho ko atamubereye imfura ndetse uyu mugore yumvikanye yifuza ko batakabaye bari baratandukanye, ariko nanone uyu mugore yirengagije ko akwiye kumenya ko atakabaye yaramuciye inyuma.
5.Anne Heche ni umugore waciye inyuma umugore mugenzi we Ellen DeGeneres
Couple y'abagore babiri, Ellen DeGeneres na Anne Heche yarangiye biturutse kubuhehesi
Amakuru y’aba bombi yahungabanyije Hollywood. Iyi nkuru igarukwaho ku bwinshi. Iyi couple y’aba bagore yari ibanye neza mu gihe cy’imyaka 4 yose kugeza ubwo Heche yavuzweho guca inyuma DeGeneres akajya kuryamana n’umu Cameraman ndetse birangira bigumaniye babana nk’umugabo n’umugore, ariko kandi uyu mugore bidateye kabiri yaje guca inyuma n’uyu mugabo.
Gusa Ellen DeGeneres yishatsemo ibisubizo ashaka umugore mugenzi we babana nk’umugabo n’umugore kandi rwose kuri ubu babanye neza, akaba yarashyingiwe kuri Portia De Rossi.
6.Shakira na Gerard Pique
Kuva umuhanzikazi w'icyamamare Shakira yatandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12 ndetse banafitanye abana babiri, yahise atangaza ko ikintu kiza ku mwanya wa mbere cyabatandukanije ari ubuhehesi bwarangaga Pique wahoze ari kabuhariwe muri ruhago. Shakira kandi yamushinje kumuca inyuma abinyujije mu ndirimbo yasohoye bakimara gutandukana yise 'Monotomia'.
Ibya Shakira na Pique byashyizweho iherezo n'ubuhehesi bwaranze uyu mugabo wahoze ukinira ikipe ya Barcelona FC
Ntibyatinze Gerard Pique nawe yemerako yaciye inyuma uyu muhanzikazi akaryamana n'inkumi yitwa Clara Chia Marti ari nawe bari gukundana kugeza ubu.
Uyu mugabo kandi yasobanuye ko mu byukuri ko ubwo yacaga inyuma Shakira batari babanye neza kandi ko yabikoze abizi neza ko bishobora kubatandukanya burundu.
7. Justin Bieber na Selena Gomez
Selena Gomez yahishuye ko ubuhehesi bwa Justin Bieber aribwo bwasenye urukundo rwabo
Imwe mu nkuru z'urukundo z'ibihe byose mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni inkuru y'urukundo rw'ibyamamare bibiri aribyo Justin Bieber na Selena Gomez. Aba bombi bakundanye imyaka 10 yagiye irangwamo no gutandukana bakongera bakiyunga kugeza mu 2017 batandukanye burundu maze Bieber agahita arushinga n'umunyamideli Hailey Baldwin, amaze igihe gito atandukanye na Selena Gomez wari umaze kurambirwa ubuhehesi bwe.
Mu ndirimbo nyinshi Selena Gomez yasohoye zirimo nka 'Lose You To Love Me', 'The Heart Wants What It Wants', yakunze kugaruka ku buryo Justin Bieber yamucaga inyuma mu buryo buhoraho ndetse muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise '' Me & My Mind'', yavuze ko iyaba Justin Bieber ataragize ingeso y'ubuhehesi baba bararushinze gusa akaba yarabyanze kuko yumvaga atabana n'umugabo utanyurwa n'umugore umwe.
TANGA IGITECYEREZO