Kigali

Pastor Mike Bamiloye yasabye abantu kwitonda kuri uyu munsi w'abakundana

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:14/02/2025 15:23
0


Umukinnyi wa filime akaba na pasiteri yavuze ko amaraso ashobora kumeneka muri Nigeria kuri uyu munsi w'abakundana.



Utunganya filime akaba n'umuyobozi w’Ishyirahamwe ritunganya filime za gikristu rya Mount Zion Faith Ministries, Pasiteri Mike Bamiloye, yatangaje impungenge nyuma y’uko Abanya-Nigeria bashyigikiye cyane umunsi w'abakundana, uzwi nka "Valentine’s Day".

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga tariki 14 Gashyantare 2025, Bamiloye yagaragaje ko abakobwa benshi bazakoreshwa mu bikorwa by’imyuka mibi, mu gihe abagabo bazatanga imisemburo y'abagabo iri butangwe mu bwami bw'ikibi. Yanavuze ko kandi ko kwizihiza umunsi w’abakundanye bizateza irimbuka ry'ubizima bwa benshi. 

Mu magambo ye, yagize ati: "Turakomeze kuvuga!!! Abenshi bari buryame ku buriri bumwe n’abazimu n'imyuka mibi biturutse m'ubwami bw'amadayimoni byaje gutanga imihigo n'amasezerano ku bahungu n'abakobwa b'abana b’abantu. Amaraso azagwa uyu mugoroba. Amaraso ari bumeneke iri joro".

Pasiteri Mike Bamiloye wamenyekanye muri filime yitwa "The Train", yashimangiye ko ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’abakundanye muri Nigeria bibangamiye abakiri bato kandi bikaba ari bimwe mu bishigikira ibikorwa bya swtani no gushyira mu byago imbaga nyamwinshi cyane cyane urubyiruko. Ibi yabivuze ashishikariza abantu kwirinda ibikorwa bishobora kubinjiza mu masezerano adahwitse.

Ubu butumwa bw'umwe mu bakozi b'imana bigaragara ko bwakoriwe neza muri bamwe batuye iki gihugu, bamwe mu batewe impungenge n'ubuzima bw'abana babo ndetse n'abakobyiruka bwite. 

Pasiteri Mike Bamiloye yahanuye abizihiza umunsi w'abakundanye muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND