Myugariro Raul Asencio uri mu bafatiye runini Real Madrid muri iyi minsi birashoboka ko yakwisanga mu gihome kubera gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umwana.
Raul
Asencio w’imyaka 22 na bagenzi be aribo Ferran Ruiz, Juan Rodriguez na Andres Garcia
bakinanye mu ikipe y’abato, barashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umukobwa
w’imyaka 16.
Ni
amashusho bivugwa ko yafashwe tariki 15 Kamena 2023, aho mama w’uyu mukobwa
yareze avuga ko abagabo bane bafashe amashusho y’umukobwa we mbere yo gutangira
kuyasakaza.
Uyu
mubyeyi avuga ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bari bacyumvikanye hagati yabo
n’umukobwa we, gusa ngo ibyo gufata amashusho byo ntibari babyumvikanye.
Raul
Asencio n’abamuhagarariye mu mategeko bajuriye mu rukiko rwa Las Palmas basaba
ko yakurwa muri icyo kirego kuko ibmenyetso bimushinja nta shingiro bifite,
gusa urukiko rwemeza ko nawe akomeza gukurikiranwa.
Urukiko
rwerekanye ko hari impamvu zifatika Raul Asencio nawe agomba gukomeza gukurikiranwa,
dore ko hari umwe mu bashinjwa wemeye ko Asencio hari amashusho yamweretse muri
telephone ye, byagaragaraga ko yayakiriye kuri WhatsApp.
Itegeko
nimero 197 mu mategeko mpanabyaha ya Espagne, rivuga ko umuntu wahamwa n’icyaha
cyo gufata amashusho y’urukozasoni y’umwana uri munsi y’imyaka 18 ndetse no kuyasakaza,
ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’igice n’imyaka itanu.
Gusa
igihano kigabanwa mu gihe ushinjwa yagamwa n’icyaha cyo gusakaza amashusho gusa
atari we wayafashe, aho ashobora gufungwa imyaka ibiri n’igice akanacibwa
amande.
TANGA IGITECYEREZO