Kigali

Bakunze kuvamo ba mutima w'urugo! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Emelyne

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/01/2025 10:47
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Emelyne ni izina rikomoka mu Kidage rikaba risobanura umukozi, rikaba rihabwa umwana w’umukobwa.

Bimwe mu biranga Emelyne

Nk’uko izina rye ribisobanura, Emelyne ni umukozi ariko akora cyane ikintu akunda, iyo atabyihitiyemo biramugora.

Emelyne arihariye mu myambarire kandi ibyo bituma abantu bamukunda.

Akunda amafaranga akamenya no kuyacunga bigatuma avamo umugore mwiza uzi kureberera urugo.

Yigirira icyizere ku buryo atari buri wese wapfa kumucanganyukisha.

Ni umuntu ufungukira buri wese (ouvert) nta bintu byo gukomeza ubuzima bimubamo.

Ni umuntu uzi kureshya umuntu, igihe cyose hari icyo ashaka kumukuraho cyangwa kumwemeza.

Iyo muhuye cyangwa mwamenyanye ntabwo ushobora kumwibagirwa, ugira ikintu umwibukiraho buri gihe.

Iyo akiri umwana, nta gahunda aba agira kandi aba yikubira ndetse atanihangana bigasaba ababyeyi be kumutoza kugira ubuntu.

Urukundo ruramuhira kandi agira umuryango mwiza, iyo ashinze urugo kuko arushyiraho umutima.


Src: thebump.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND