Kigali

Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga rishya ritamaza abakinnyi baraririye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/02/2025 14:40
0


Mu mupira w’amaguru mu Bwongereza hagiye gutangira gukoreshwa ikoranabuhanga ryunganira VAR Semi-Automated Offside Technology (SAOT), rizajya rigaragaza vuba igikorwa kibereye mu kibuga.



Mu rwego rwo kunoza no kuzamura umuvuduko mu gufata ibyemezo ku mikino y’umupira w’amaguru, mu Bwongereza hagiye gukoreshwa Semi-Automated Offside Technology (SAOT) ku nshuro ya mbere, ikoranabuhanga rishya rizafasha abasifuzi gufata ibyemezo byihuse kandi byizewe, ryemejwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA) kuri tariki ya 13 Gashyantare 2025.

Iri koranabuhanga rizakoresha kamera zigenzura umukinnyi n’umupira, bitandukanye n’uburyo bwa VAR (Video Assistant Referee) bwakorwaga hifashishijwe abagenzuzi bareba amafoto y’umukino nyuma y’igihe runaka.

SAOT izafasha kwihutisha ibyemezo ku bijyanye n’impanuka, ikaba ifite ubushobozi bwo gukurikirana umukinnyi n’umupira icyarimwe, bikayihesha ubushobozi bwo kumenya neza niba umukinnyi yari yaraririye cyangwa ataraririye.

Mu mikino ya FA Cup iri mu ijonjora rya gatanu, SAOT izatangira gukoreshwa bwa mbere ku bibuga 20 byo mu Bwongereza. Hashyizwemo kamera zifasha gushyira umurongo w’impanuka ku buryo bwihuse, bitandukanye n’uburyo bwakorwaga mu buryo bwa kera, aho abagenzuzi bareba amakosa nyuma y’igihe kinini, bishobora gutera impaka mu mikino bitewe n’ikosa ryabaye.

Ubu buryo bushya bwazanywe nyuma y’uko bwakoreshwaga mu gikombe cy’Isi cya 2022, aho byagaragaye ko SAOT ifasha mu gukemura ikibazo cyo kurarira mu buryo bwihuse kandi bunyuranye.

Ku wa 1 Werurwe 2025, hazaba imikino itandukanye muri FA Cup izakinwa ku bibuga bitandukanye muri Premier League, aho hazakinwa Manchester United na Fulham, Manchester City na Plymouth, Aston Villa na Cardiff City, n’izindi.

Iri koranabuhanga rigiye kuza mu gihe Premier League yari itegereje kuzana SAOT kuva mu Kuboza 2024, ariko gahunda yaje guhagarara. Icyakora, ubu buryo bushya buzakoreshwa mu mikino ya FA Cup, buzafasha guhita hafatwa ibyemezo ku mpanuka mu gihe gito, bigatuma umukino ugenda neza kandi mu buryo buhuje n’igihe.

Mu Bwongereza hagiye gutangira ikoranahuhanga rishya mu mupira w'amaguru

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND