Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Aruna Moussa Madjaliwa yareze Rayon Sports mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko hari amezi umunani itamuhembye mu gihe yari yaravunitse.
Ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa, ntabwo ari gishya mu matwi y’abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda cyane ko imikino yakiniye ikipe ye ari micye cyane ugereranyije n’ibyo yari yitezweho guha iyi kipe.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga afasha kugarira hari igihe yigeze kuvunika amara amezi menshi adakina ndetse akaba yari yaragiye kwivuriza iwabo mu Burundi gusa Rayon Sports yo ikavuga ko yataye akazi ari nabyo byatumye ireka kumuhemba bitewe nuko yo yavugaga ko yataye akazi ndetse ikanerakana ko abaganga bayo bamupimye bagasanga ari muzima.
Nyuma yaho Moussa Madjaliwa yasubiye muri Rayon Sports yongera guhembwa nk'ibisanzwe none kuri ubu yamaze kwandikira FERWAFA ayisaba kumwishyuriza aya mafaranga ye.
Mu minsi yashize ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yari yatangaje ko bagomba gutandukana n'uyu mukinnyi mu kwezi kwashize kwa Mutarama mu bwumvikane ariko byarangiye bitabaye dore ko n'ubu agihari.
Nubwo agihari ariko ntabwo umutoza amufite mu mibare dore ko ku mwanya we hari abakinnyi batatu ariko Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier Seif ndetse na Souleymane Daffe uheruka gusinyishwa.
Madjaliwa wamaze kurega Rayon Sports muri FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO