Kigali

Umugore yatsinze urubanza rw’uwahoze ari umukunzi we wamukwijeho amafoto yambaye ubusa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/02/2025 14:53
0


Mu gihugu cya Canada, umugore witwa Larissa Williams utuye mu gace ka Lower Sackville muri Nova Scotia, yatsinze urubanza nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi we, Cory Lester, yamusebeje ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho ifoto ye yambaye ubusa ku rubuga rwamamaza serivisi z’ubusambanyi.



Uyu mugabo yashyizeho amafoto yerekana igice cyo hejuru cy’umubiri wa Williams yambaye ubusa, ayaherekeresha  amazina ye, nimero ye ya telefone ndetse n’aho atuye. Ibi byatumye abantu batandukanye bamuhamagara bamusaba serivisi z’ubusambanyi kandi ntacyo abiziho.

Williams yavuze ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, ndetse yatekereje kwiyambura ubuzima kubera isoni n’agahinda, kuko yumvaga ko yambuwe uburenganzira bwo kubaho mu mutekano.

Ku wa 13 Mutarama 2025, Urukiko rwa Nova Scotia rwategetse ko Cory Lester agomba kwishyura indishyi zingana na $45,000, ndetse akabuzwa kumwegera mu gihe cy’amezi 12.

Urukiko rwahamije Lester icyaha cyo kwangiza isura y’umuntu ku mbuga nkoranyambaga, rukaba rwari rumaze igihe ruburanisha uru rubanza hakurikijwe itegeko ribuza ikwirakwizwa ry’amafoto y’abantu bambaye ubusa batabyemeye.

Nubwo Cory Lester yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, yemeye kwishyura ayo mafaranga kugira ngo yirinde ikiguzi cy’urubanza gikomeye aramutse ajuririye.

Nubwo Williams yatsinze urubanza mu rukiko rw’imanza mbonezamubano (civil case), nta bihano by'urukiko rw’ibyaha byigeze bifatirwa Cory Lester, nubwo ibimenyetso byagaragazaga ko yamukoze ibi agamije kumwihimuraho nyuma yo gutandukana kwabo.

Professor Wayne MacKay, inzobere mu by’amategeko, yavuze ko amategeko akwiye gukazwa, kuko ibikorwa byo kwangiza isura y’umuntu bikwiye gufatwa nk’icyaha gikomeye kugira ngo byirindwe mu bihe bizaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND