Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yatsinzwe n'ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Kuri iki cyumweru saa kenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye habereye umukino Amavubi yatsinzwemo na Mozambique.
Uyu ni umukino wo ku munsi wa 5 mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire mu mwaka utaha. Umukino banza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Kuri ubu muri iritsinda, Senegal niyo iyoboye n’amanota 13
ndetse ninayo yonyine yamaze gukatisha itike. Ikipe y’igihugu ya Mozambique ni iya 2 n'amanota 7 ,Benin niya 3 n’amanota 5 naho u Rwanda ni urwanyuma n’amanota
2 gusa.
Abakinnyi 11 ba Amavubi bagiye kubanza mu kibuga:Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange, Sahabo Hakim, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Manzi Thierry na Ruboneka Jean Bosco
Abakinnyi 11 ba Mozambique babanje mu kibuga: Ivane Carmine Francisco official Urrubal, Domingos Joao Macandza,Amade Momade, Elias Gaspar Pelembe, Edmilson Gabriel Dove, Stanley Ratifo,Martinho Alberto Thauzene, David Malembana,Witiness Chimoio Quembo,Geny Cipriano Catamo na Shaquille Samuel Leopold Marie
Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:
Umukino urangiye Amavubi atsinzwe ibitego 2-0,iby'imibare yo kubona itike y'igikombe cy'Afurika biranga
90+5' Mozambique itsinze igitego cya 2 gitsinzwe na Clesio Baque
90+4' Biramahire Abedy yongeye kurata igitego, Savio azamuye umupira ariko ashyize ku mutwe umupira urarenga
90+2 Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura, Muhadjiri arekuye ishoti riremereye ariko umuzamu ashyira umupira muri koroneri
Umukino wongeweho iminota 5
87' Umuzamu wa Mozambique yongeye kuryama hasi
Umukinnyi wa Mozambique watanze umupira wavuyemo igitego cya 1
86' Muhadjiri ahawe umupira mwiza na Mutsinzi Ange ariko ashyize ku mutwe umupira unyura impande y'izamu
84' Biramahire Abedy yaratsinze igitego cy'umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato cyane
83' Amavubi akoze impinduka havamo Serumbogo Ally hinjiramo Fitina Ombolenga
78' Mozambique yatangiye gutinza iminota ,umuzamu aryamye hasi
77' Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco basimbuwe na Nshuti Savio ndetse na Biramahire Abedy
73' Iminota itangiye gusiga Amavubi imibare iri guhinduka amabuye
70' Myugariro wa Mozambique ateze Mugisha Gilbert agwa mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzxi arasanza ntiyatanga penariti
Nshuti Innocent warase uburyo bwishi bw'ibitego mu gice cya mbere
67' Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Bizimana Djihad na Nshuti Innocent hinjiramo Rubanguka Steve na Mugisha Didier
62' Mugisha Gilbert ahaye umupira mwiza Muhadjiri arekura ishoti ariko umuzamu wa Mozambique aba maso
60' Muhadjiri azamuye umupira nrza usanga Manzi Thiery agiye gutsindisha umutwe ariko ntibyakunda neza
51' Abakinnyi ba Amavubi bari gukina nkabitakarije ikizere ntibakiri guhuza mu kibuga
50' Amavubi abonye koroneri ariko Muhadjiri ayitera nabi ntihagira ikivamo
48' Ntwali Fiacre aryamye hasi nyuma yo kugongana na Latifo agiye gukuraho umupira
47'Stanley Latifo wa Mozambique yaratsinze igitego cya 2 ariko Ntwali Fiacre arasohoka ashyira umupira muri koroneri
Igice cya kabiri gitangiye Amavubi akinira inyuma gake gake
Igice cya mbere kirangiye Mozambique iyoboye n'igitego 1-0
Igice cya mbere cyongeweho iminota 2
43' Mozambique ikosoye Amavubi ku buryo bumwe gusa ibonye,Elias gaspar azamukanye umupira yinjira mu ruba rw'amahina maze ashyira kwa Geny Catamo ahita arekura ishoti Ntwali Fiacre ntiyamenya uko byagenze
40' Mugisha Gilbert azamukanye umupira acenga neza maze ashyira kwa Nshuti Innocent ba myugariro ba Mozambique bahita bamutega agwa mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi rasanza ntiyatanga penariti
Muhadjiri wagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino ariko gutsinda bikanga
36' Amavubi akomeje kurata uburyo butaratwa, Serumbogo ahaye umupira Nshuti Innocent arekura ishoti rikubita igiti cy'izamu
35' Mugisha Gilbert ari guhabwa imipira ngo anyure ku ruhande yiruka ariko ba myugariro ba Mozambique bakaba ibamba
29' Umuzamu wa Mozambique akomeje guhura n'akazi katoroshye akuramo imipira iremereye, Mugisha Gilbert ahaye umupira mwiza Djihad nawe ahita arekura ishoti ripima amatoni
27'Stanley Ratifo yarashatse gutungura umuzamu arekura ishoti riremereye ariko Ntwali Fiacre ahita ashyira umupira muri koroneri
25' Hakim Sahabo akomeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda bitewe n'akazi ari gukora mu kibuga atanga imipira myiza gusa kuri bagenzi be
23' Abakinnyi b'Amavubi noibo bari guhererekanya neza gusa bari kugera imbere y'izamu ntibahuze neza
18' Elias Gaspar wa Mozambique akoze umupira n'intoki maze umusifuzi atanga kufura yari iteretse ahantu heza iterwa na Muhadjiri ashaka umutwe wa Nshuti Innocent ariko ntibyamukundira
14' Amavubi ari gusatira cyane, Hakim Sahabo arekuye ishoti ry'umwakira ariko rinyura hejuru y'izamu gato
12' koroneri itewe neza na Serumbogo ahereza umupira Muhadjiri maze awuzamura neza Nshuti Innocent ashyizeho umutwe umuzamu wa Mozambique aratabara
11' Serumbogo Ally ahionduye umupira imbere y'izamu ashaka ba rutahizamu maze myugariro wa Mozambique arawurenza haboneka koroneri
Umuzamu wa Mozambique yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino
9' Abakinnyi b'Amavubi bari kugergeza gusatira bakina imipira miremire ariko ntibibahire
5' Mozambique ibonye uburyo bwambere imbere y'izamu aho Shaquille Samuel ahinduye imbere y'izamu ashaka Stanley Ratifo ariko Ntwali Fiacre aratabara
2' Hakim Sahabo yatangiye gushimisha abafana acenga abakinnyi ba Mozambique
1'Ikipe y'igihugyu y'u Rwanda niyo itangije umukino maze Mutsinzi Ange agerageza kurekura ishoti atunguranye ariko umuzamu wa Mozambique aba maso
Mukecuru yishwe n'agahinda nyuma yuko amavubi akubiswe igitego cya 1
Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mozambique babanje mu kibuga
Abasifuzi bayoboye uyu mukino bari kumwe n'abakapiteni b'amakipe yombi
Abakinnyi b'Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi ba Mozambique baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ndikumana Danny utagaragaye mu bakinnyi bari bukine uyu mukino yicaye muri sitade
Minisitiri wa siporo,Aurore Munyangaju asuhuza abayobozi baturutse muri Mozambique mbere yo kwicara
Abakinnyi ba Mozambique bisyushya
abasifuzi bagiye kuyobora uyu mukino
Abakinnyi b'Amavubi bishyushya
Mugishya Gilbert,Usengimana Faustin na Nshuti Innocent bishyushya
Hakim Sahabu yishyushya
Mukunzi Yannick utaherukaga mu ikipe y'igihugu kubera imvune yishyushya
Abakinnyi ubwo bavaga kuri hoteli babanje kerekwa urukundo bavugirizwa ingoma za kinyarwanda
Abaturage bari benshi bategereje kubona ikipe yabo y'igihugu bava kuri hoteli
Uko abafana b'Amavubi baturutse mu Mujyi wa Kigali bageze kuri sitade
Kuri sitade nta bafana benshi barahagera nkuko byari byitezwe
Umwe mu bafana babukereye waje yambaye idarapo ry'u Rwanda ndetse afite n'ingoma
Abafana b'Amavubi biniira mu mugi wa Huye
Abafana ku murongo bategereje kwinira muri sitade
TANGA IGITECYEREZO