Kigali

Christian Eriksen yagaragaje impamvu Mason Maunt yaba igisubizo muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/06/2023 10:54
0


Christian Eriksen ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Denmark. Ubwo yaganiraga na Manchester Evening News, yavuze ko Mason Maunt na Casemiro bari kumwe nawe ikipe ya Manchester United yaba yubakitse neza mu kibuga hagati.



Christian Eriksen yabwiye Ikinyamakuru Manchester Evening ko akigera muri Manchester United, imikino ya mbere ibiri yayikiniye yahise ayanga akumva yayisohokamo.

Ubwo bakinaga umukino wa Mbere ufungura English Premier League ngo batsinzwe na Brighton and Hove Alibions ibitego bibiri kuri kimwe kandi ari ku makosa y'abakinnyi. 

Ibyo ngo ntabwo byamuteye gutekereza byinshi kuko azi ko gutsindwa bibaho. Gusa umukino wa kabiri wa English Premier League ubwo batsindwaga na Brentford ibitego bine ku busa, ngo byamuteye kwibaza icyatumye aza muri Manchester United ngo atangira no kumva ayanze.

Gusa ngo uko iminsi yicumaga umutoza Eric Ten Hag yagendaga abaha amayeri akabona ko ari umuhanga ahubwo atenguhwa n'abakinnyi be. 

Eriksen avuga ko rimwe bagerageje gukina neza maze batsinda Liverpool ibitego bibiri kuri kimwe. Gusa ngo icyamubabazaga yabonaga akinana n'abakinnyi batumva cyane cyane Cristiano Ronaldo.

Christian Eriksen ngo yatangiye kwisanga neza muri Manchester United ubwo bazanaga Casemiro aje gukina mu kibuga hagati. Ngo Casemiro yamubereye umukinnyi udasanzwe ndetse atuma Eriksen yiyumva nk'umukinnyi mwiza ukina kuri nimero umunani.

Christian Eriksen yagaragaje ko n'ubwo Manchester United yasoreje ku mwanya wa Gatatu itagize umwaka w'imikino mwiza kuko yaranzwe no kugira imikino myinshi mibi ndetse no gutsindwa ibitego byinshi ku mukino umwe. Ibyo kandi ahanini biterwa no kutumvikana mu kibuga hagati.

Eriksen yavuze umukinnyi abona bafatanya mu kibuga hagati Manchester United ikareka kongera guhuzagurika. Atazuyaje yahise avuga ko ari Mason Maunt wa Chelsea.

Manchester United n'ubundi imaze igihe igaragaza ko yifuza uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati. Eriksen yavuze ko abonamo Mount umukinnyi ufite kumvukana na Bagenzi be kandi akagira n'ubuhanga bwihariye. Ngo ibyo abihuje n'ishyaka rya Casemiro n'ubuhanga bwa Eriksen byatuma nta kipe yakongera gupfa gukengera Manchester United.



Mason Mount yitezweho kuba igisubizo muri Manchester United 


Eriksen yabwiye Manchester Evening ko Mason Maunt yaba igisubizo mu kibuga hagati 


Casemiro na Christian Eriksen bakinana neza muri Manchester United 


Christian Eriksen akigera muri Manchester United yabanje kuyanga ndetse anicuza impamvu yayijemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND