Kigali

Sitade Amahoro yatangiye kurimbishwa imitako ya kinyarwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/06/2023 8:41
0


Imirimo yo kubaka ndetse no kuvugurura sitade Amahoro igeze kure ndetse yewe kugeza ubu yatangiye no gushyirwamo imitako inyuma.



Sitade Amahoro iherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera, ikaba yarubatswe mu 1986 ndetse yewe ninayo imaze imyaka myinshi kurusha izindi mu Rwanda. 

Kugeza ubu iyi sitade iri kuvugururwa mu buryo budasanzwe  ndetse hari bamwe banavuga ko ahubwo iri kubakwa bundi bushya bitewe n'ukuntu niyuzura izaba imeze.

Biteganyijwe ko iyi mirimo izarangira muri 2024, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza ndetse yewe izaba yemewe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA).

Izaba isakaye ahantu hose hicarwa usibye mu kibuga gusa hagati ndetse izaba ifite n'ibindi bintu byinshi biboneka muri sitade zo ku mugabane w'Iburayi.

Nk'uko InyaRwanda yigeze kuyisura, yasanze haramaze guhindurwa ibintu byinshi yewe n'imirimo isa nkaho igeze muri 1/2. Kuri ubu iyi sitade yatangiye kurimbishwa inyuma hifashishijwe imitako ya kinyarwanda yitwa imigongo nkuko amafoto yagiye hanze ku munsi wejo abigaragaza. 

Ibi bigakomeza kwerekana ko nta kabuza igihe cyagenwe kuzarangira n'ubundi iyi sitade nayo yamaze kuboneka ngo abanyarwanda batangire bayikoreshe. Biteganyijwe ko iyi sitade izakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda muri 2024.


Imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze kure


Uko sitade Amahoro iri kurimbishwa hifashishijwe imitako y'imigongo



Ubwo InyaRwanda iherukayo uko imirimo yari imeze  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND