Kigali

Abasore 11 bakundanye na Taylor Swift n'uko bamubereye isooko y’indirimbo ze zakunzwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2023 12:14
0


Taylor Alison Swift uri mu bahanzikazi bakomeye ku isi muri iyi minsi ari kugarukwaho cyane kubera gutandukana na Matty Healy uheruka kugaragara asomana n’umugabo.



Taylor Swift indirimbo ze z’urukundo zabaye ikimenyabose ku Isi. Ibi bikaba ahanini bishingiye ku kuba ibyo aririmba ari ibintu biba byaramubayeho. Nk'uko bigenda bitangazwa gukundana n’abahungu benshi biri mu byatumye akomeza kugira inganzo ifatika.

Swift aganira na Glamour mu  2012  yagize  ati”Sinjya mvuga ku buzima bwanjye bwite. Mbinyuza mu ndirimbo kandi numva nyashidikanya ko ushobora gusangiza abantu ibirebana n’ubuzima bwawe ubinyujije mu muziki maze abantu bakabasha kumenya ibyo unyuramo.”

Avuga ko nubwo atasobanura uwatumye yandika indirimbo iyi niyi ariko nyinshi mu ndirimbo akora ziba zishingiye ku nkuru mpamo.

Uyu muhanzikazi kuri ubu kandi inkuru zirebana n’urukundo rwe zikaba zarongeye kugarukwaho cyane bishingiye kuri  Matty Healy batandukanye nyuma yo kubona uyu mugabo asomanira mu ruhame n’umugabo mugenzi we.

1.Joe Jonas (2008)Swift yakundanye na Joe Jonas amezi agera kuri atatu mu mwaka wa 2008 mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Ellen DeGenre yatangaje ko urukundo rwabo arirwo rwatumye akora indirimbo ‘Fearless’.

Yanatangaje ko uretse gutandukana kwabo byavuyeho indirimbo ubwo batangiraga gukundana byatumye akora iyitwa ‘Forever&Always’.

Uyu muhanzikazi kandi yatangaje uko yatandukanye na Jonas ati”Buri gihe nkundana n’umuntu mbona ari we tuzahuza ariko kureba ukuntu twatandukanye mu gihe kingana n’amasegonda 25 kuri telefone nibyo bintera ubwoba.”

2.Lucas Till (2009)Lucas Till wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Swift yitwa ‘You Belong With Me’ yabwiye MTV ko aba bombi bakundanyeho mu mwaka wa 2009.

Swift ati”Nta bintu bya byacitse byari bihari kuko buri umwe yumvaga undi twarakundanaga ariko na none naje gusanga naramukundaga nk’inshuti.”

3.Taylor Lautner (2009)Swift na Taylor Lautner urukundo rwabo rwishimiwe n’abafana babo cyane ko aba bombi bahuje amazina.

Urukundo rwaba bombi Taylor Swift yarubyajemo indirimbo yise ‘Back to December’ uyu muhanzikazi aba yumvikanishamo ko atishimiye kuba aba bombi baratandukanye.

Ati:”Byatumye mbura umutuzo bituma ngukumbura kurushaho bintera kwibaza impamvu nakoze ibyo narinkwiye gukora mu gihe twari kumwe ubwo wari ukiri uwanjye.”

4.John Mayer (2009-2010)John Mayer na Swift bahuye nyuma y'uko bombi bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Half of My Heart’ ya Mayer bizakurangira bafitiyeho bakomeza gukundana.

Swift mu ndirimbo ‘Dear John’ yatangaje ko icyuho kiri hagati yabo aricyo cyatumye batandukana dore ko uyu muhanzikazi yarafite imyaka 19 mu gihe Mayer yarafite imyaka 32.

Ati”Ntabwo mutekereza ko nari nyiri muto wo kujya mu rukundo nkaruriya kuri John ubu ndabibona byose ko nibeshye.”

5.Jake Gyllenhaal (2010)

Jake Gyllenhaal na Swift bakundanyeho mu mwaka wa 2010 biza gutangira kwibazwa niba ‘All Too Well’ Swift ati”Waravuze ngo iyo tujya kuba twari dufite imyaka yegeranye biba byarakunze ibyo byatumye ntakaza intekerezo numva napfa.”

Mu mwaka 2021 Gyllenhaal aganira na  Esquire yavuze ko we yumva iyo ndirimbo itamureba ati”Iyo ndirimbo numva ntaho ihuriye nanjye ahubwo ndumva ari ibirebana n’abafana be.”

Nubwo byakomeje kugenda bitekerezwa ko indirimbo yakorewe we ariko ntabwo Taylor Swift yigeze abyemeza.

6.Conor Kennedy (2012)Swift yari umuntu wa hafi wa Conor Kennedy n’umwuzukuru Robert Kennedy mu mpeshyi ya 2012 ubwo yabazwaga ku mubano wabo bombi n’ikinyamakuru cya Glamour yavuze ko atajya avuga ku buzima bwe bwite.

Ariko umuryango wa Kennedy watangaje ko umubano waba bombi ariwo wabaye inkomoko ya Starlight iri kuri Album ya Red.

Swift yaje no kubwira Wall Street Joournal ko ifoto ya Ethenel Kennedy na Robert F Kennedy yo mu bugimbi bwabo ariyo yamuhaye igitekerezo cy'iyo ndirimbo.

7.Harry Styles (2012 kugera 2013)Harry Styles ubwo yakoranaga igitaramo na One Direction yaje kuhahurira na Swift baza no kongera guhurira mu birori by’ibihembo.

Ariko umubano wabo ntabwo waje gutinda kuko bakundanye amezi make.

8.Calvi Harris 9 (2015 kugera 2016)Nyuma y’amafoto y'aba bombi bari kumwe Swift na Harris bajyanye mu birori bya Billboard Music Awards maze kwihangana birabaganza basomanira mu ruhame.

Nyuma y’umwaka aba bombi bakundana Swift yavuze ko urukukundo rw’abo rudasanzwe ati”Mu kuri njye nakira ibintu uko bije. Ndi mu rukundo rudasanzwe kandi ndifuza ko ruba urwacu koko kuko uru nirwo rwaje ruhuza n'ibyifuzo byanjye.”

Baje aba bombi gutandukana mu mwaka wa 2016 mu buryo bombi bemeranijeho.

9.Toma Hiddleston (2016)

Muri Kamena 2016 amafoto ya Swift asomana na Tom Hiddleston bari kumwe bombi ku kirwa cya Rhode Island  ni ibintu byatigishije ibinyamakuru by’imyidagaduro.

Bidatinze Hiddleston yaje kwitabira igitaramo ngarukamwaka cyo kuwa 04 Nyakanga uyu mugabo yaje no gutangariza ibinyamakuru bya Hollywood ko ari mu rukundo na Swift.

At”Ukuri ni uko njye na Taylor Swift turi mu rukundo kandi twishimye.” Gusa ibyabo byaje kurangira muri Nzeri 2016.

10.Joe Alwyn (2016-2023)Umwe mu basore bamaranye igihe kinini na Taylor Swift ni umukinnyi wa filimi Joe Alwyn aba bombi bombi bakaba barakundanye kuva mu mpera z’umwaka za 2016 kugera mu ntangiriro za 2023.

Mu kiganiro na GQ Alwyn yagarutse ku gihe aba bombi bamaranye mu gihe cya Guma mu Rugo n’uburyo bagiye bafatanya kwandika indirimbo zigera kuri 6 bafatanije kwandika zenegukanye ibihembo bisumba ibindi mu muziki bya Grammy.

Alwayn ati”Ni ibintu byagiye biba bihuriranye mu gihe cya Guma mu Rugo. Ntabwo byari kwa kundi ngo igihe kirageze tujye kwandika indirimbo ahubwo twabaga turimo dukina tukajya kuri piano turirimba nabi ariko bikarangira tuvuze ngo byagenda gute tubashije gusoza ibyo twatangiye.”

Abajijwe niba yarigeze atekereza kugupfukama agasaba uyu mukobwa ko bazabana iteka yavuze ko yumva igihe cyose bamaranye yari yarabikoze nubwo ntamakuru na  make yabitanzeho  niba byarigeze biba cyangwa bitarabaye.

11.Matty Healy (2023)

Aba bombi bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 2014 ubwo Taylor Swift yitabiraga itsinda ry'umuziki rya The 1975 Matty aririmbamo gusa ntabwo bahise bakundana bagiye bakomeza kuba inshuti za hafi.

Nyuma,ubwo Taylor yatandukanaga na Joe byaje kurangira atangiye gukundana mu buryo bweruye na Matty Healy gusa aba bombi mu gihe cy'ukwezi kumwe bahise batandukana.

Hakaba hakekwa ko byatewe no kuba Matty aheruka kugaragara mu gitaramo asomana n'umugabo mugenzi we mu ruhame wari mu bashinzwe umutekano aho yari yataramiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND