Umuraperi Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C, yatangaje ko abaraperi bashya bamaze kugaragaza ibikorwa by'indashyigikirwa, ku buryo ababonamo kuzakomeza gufata ibendera ry'injyana ya Hip Hop no mu gihe kiri imbere.
Yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda, mu gihe ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo "Icyumba cya Rap" kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024, kuri Canal Olympia.
Uyu muraperi wamamaye cyane mu ndirimbo yagiye ahuriramo na bagenzi be, yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n'ibikorwa by'ubushabitsi yinjiyemo.
Agaragaza ko n'ubwo yari amaze igihe adashyira hanze ibihangano, ariko akurikirana bya hafi ibebera mu muziki, ku buryo yumva muri kiriya gitaramo hari abaraperi bashya ashaka kuzihera ijisho areba uburyo bazitwara ku rubyiniro.
Ati "Abaraperi batoranyijwe bose ni beza. Hari abo ntarabona baririmba, numva ahubwo njyewe abo mfitiye amatsiko ari abo ntarabona, hari nka Zeo Trap n'abandi bana babikora neza, kuko abandi benshi narababonye, n'abo bazajya bafite ibindi bishya byo kwereka abantu.”
“Ariko aba bashya nibo nzaba nshaka kureba, kugirango ndebe ibyo bamfite ntazi n'ibishyashya bafite muri macye, cyangwa n'ibyo bazaba bahishiye abantu. Njyewe ni bo mfitiye amatsiko cyane cyane."
Jay C yavuze ko kwinjira mu bushabitsi byatumye atagaragara cyane mu muziki. Ariko kandi avuga ko yafashe icyemezo kubera ko 'nashakaga kureba ahava umugati'. Ati "Mu makuru mfite ni uko hose hava umugati, kandi turi hano nk'abagabo y'uko hano hava umugati."
Uyu muraperi yakoranye cyane na Bruce Melodie, ndetse bageze ku gukorana indirimbo nyinshi zirimo na 'Am Back'. Asobanura ko ataratekereza kongera gukorana indirimbo na Bruce Melodie, ahubwo 'ntekereza ko nakorana n'aba bandi bashya kurusha uko nabaza Bruce Melodie.'.
Jay C yavuze ko ari gukora umuziki nta gitutu, ariko kandi atekereza ko mbere y'uko tariki 27 Ukuboza 2024 igera 'nzaba nashyize hanze ibihangano bishya'. Uyu mugabo yavuze ko ashingiye ku myaka amaze mu muziki, ndetse n'ibihangano yagiye akora 'sinemerewe gukora ibintu bibi'.
Avuga ko mu myaka ishize ari mu muziki, yanyuzwe cyane n'uburyo Fireman, Green P na Bull Dogg yandikamo indirimbo.
Kandi avuga ko mu bahanzi bashya muri iki gihe, bigaragaza cyane harimo B-Threy, Ish Kevin ndetse na Bushali bumvikanisha ko inyandiko zabo zirenze muri iki gihe. Ati "Ubundi u Rwanda rufite impano cyane."
Umuraperi Jay C yatangaje ko yiteguye guhanga ijisho abaraperi bashya mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kuko yababonyeho ubuhanga
Jay C yumvikanishije gukora ubushabitsi, byabangamiye byinshi mu bikorwa bye by’umuziki
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI JAY C
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I'M BACK' YA JAYC NA BRUCE MELODIE
VIDEO:
Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO