Kigali

Beyonce na Jay-Z nta ruhare bagize mu kuba Blue Ivy yarahawe amahirwe yo gukina filime

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/12/2024 12:43
0


Umuyobozi wa Mufasa, Barry Jenkins, yavuze ko Blue Ivy yabonye amahirwe yo gukina muri iyi filime bitavuye ku babyeyi be bazwi cyane mu muziki, Jay-Z na Beyonce.



Barry Jenkins uyoboye filime ya Moonlight yatsindiye Oscar muri 2016, yahaye Blue Ivy w'imyaka 12 amahirwe yo kujya muri iyi filime.

Aganira na People Magazine, yavuze ko atamuhaye aya mahirwe kubera ko ari umwana w'abahanzi b'ibihangange Jay-Zna Beyonce, ahubwo ko ari ukubera impano yamusanganye. Ati: "Ababyeyi be ntabwo bagize uruhare mu kumushakira uko ajya muri iyi filime".

Yatangaje ko yumvise uyu mwana asoma (narrator) igitabo cya 'Audiobooks' muri 2020, bikamushimisha cyane ku buryo yahisemo kumugira ijwi rya Kiara ari umukobwa wa Nala muri The Lion King.

Yakomeje ashimangira ubumenyi bwe mu kazi, ati: "Byari byiza gukorana nawe. Yaje yiteguye cyane, Blue Ivy yagaragaye ku itapi itukura mu birori byo kwerekana iyi filime ku wa mbere hamwe n'ababyeyi be."

Barry Jenkins yahaye Blue Ivy amahirwe yo kujya muri filime


Blue Ivy w'imyaka 12 yahawe amahirwe yo kujya muri filime


Blue Ivy hamwe n'ababyeyi be Jay-Z na Beyonce


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND