RFL
Kigali

Abagore batatu bo muri Korali Christus Regnat bahuriye mu ndirimbo yitsa ku ‘bumuntu’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2023 14:41
0


Umuhoza Marie Claire, Mukundwa Laurence na Uwanyirigira Monique bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bakoranye yitsa ku bumuntu.



Uwanyirigira Monique wagize igitekerezo cyo guhuriza bagenzi be muri iyi ndirimbo ‘Ubumuntu’ yabwiye InyaRwanda ko bayihanze mu rwego rwo gukangurira abantu kugira ubumuntu mu migirire yabo ya buri munsi.

Ati “Impamvu twihurije muri iyi ndirimbo twagirango tubashe gutambutsa ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nise ‘Ubumuntu’ kuko buri umwe uko aririmba igitero cye kigiye gifite n'ubutumwa bwacyo.”

Aba bagore uko ari batatu basanzwe baririmba muri Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, aho baririmba mu ijwi rya Soprano.

Ni gacye mu muziki w’u Rwanda, hagiye kumvikana amatsinda y’abagore bihurije hamwe bagakora indirimbo nk’itsinda, n’abagiye babigerageza baratandukanye; yaba mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’indirimbo zizwi nk’iz’isi ‘Secullar’.

Monique yabwiye InyaRwanda ko batangiye urugendo rwo gukora indirimbo bihurije hamwe, kandi ko ibihangano by’abo byishimiwe, bishobora kuvamo gushinga itsinda bagakora umuziki.

Yavuze ko ubushake n’ubushobozi buhari biganisha ku kuba bakihuriza hamwe. Avuga ati “Mu by"ukuri ntabwo ari itsinda, ni abamama nsanzwe ndirimbana n’abo mu ijwi rya 1 (soprano) muri Chorale yitwa Christus Regnat, ariko muri njye ibihangano byanjye bikomeje gukundwa igihe cyagera tukaba itsinda rikomeye kuko ubushake burahari.”

Muri rusange, iyi ndirimbo iravuga ku bumuntu, ko umuntu nyamuntu agomba kugira ubumuntu, ko kandi buvukanwa, ndetse bugakurira muri uwo muntu bikagaragazwa n'ibikorwa by'urukundo uwo muntu agirira muntu, bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo nko gufasha abababaye, ukanabatega amatwi n’ibindi.

Umuhoza Marie Claire waririmbye muri iyi ndirimbo ‘Ubumuntu’, asanzwe ari inshuti ya Monique, ni umubyeyi baririmbana muri Chorale Christus Regnat akaba akunda kuririmba. Hari n’indirimbo yo kuri Valentine's day yitwa Uri Igitangaza "Valentine's day" bakoranye.

Mukundwa Laurence nawe ni umubyeyi baririmbana muri korali, akaba ari inshuti ya Monique, yemeye kumufasha bakaririmbana indirimbo ‘ubumuntu’.

Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo Hirwa Junior, umuhungu wa Monique nawe basanzwe baririmbana muri korali we n’ubundi bakorana indirimbo ze.

Nawe ari mu ndirimbo ya ‘Valentine's day’ yitwa Uri igitangaza. Monique ati “Mbese indirimbo zanjye zose aramfasha.”

Uyu mubyeyi Monique afite umwana witwa Queen Audrey uherutse gukorera indirimbo Madamu Jeannette Kagame amwifuriza isabukuru y’amavuko. 

Uhereye ibumoso: Mukundwa Laurence, Umuhoza Marie Claire na Uwanyirigira Monique bakoranye indirimbo bise ‘Umuntu’


Uwanyirigira Monique avuga ko ibihangano by’abo bikunzwe bashobora gushinga itsinda-Ahari ari kumwe na Mukundwa Laurence

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBUMUNTU’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND