Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya gakondo ,Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Roho w’Imana” ishimangira ko ikiremwamuntu gikeneye roho ituruka ku Mana ikayobora abana b'Imana mu nzira ikwiye, ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi.
Roho w’Imana ni indirimbo imenyerewe muri Kiliziya Gaturika,ikundwa
n’imbaga nyamwishi,yamenyekanye mu myaka ya kera ariko ikaba igikunzwe n’abakirisitu
babarizwa benshi ndetse n’abandi bo hanze ya Kiliziya.
Ni indirimbo y’isengesho,yifashishwa na benshi cyane
cyane bamwe banyotewe no kwakira umwuka w’Imana kugira ubayobore,ubereke inzira
ya nyayo bakwiye gucamo ibageza ku gushaka kwa Nyagasani.
Ishimwe Josh akunze gusubiramo indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika,kandi zikaryohera amatwi ya benshi,zigakiza benshi bitewe n’ubutumwa
buzibamo budasaza,ahubwo buhora ari bushya ku bantu bazumva.
Uyu musore Josh ufite impano yo kuririmba mu njyana
gakondo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Reka ndate Imana data”
nayo ikundwa cyane muri Gaturika,yaririmbye iyitwa “Imana iraduteturuye”aririmba
n’izindi zirimo “Yesu ashimwe”
yakunzwe na benshi ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.
Josh Ishimwe umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki
uhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo,ashimira umusaruro uva mu butumwa
atanga mu ndirimbo kuko avuga ko bufasha benshi.
Umuhanzi Josh yagize ati “Nishimira ko hari benshi
bakijijwe kubera ubutumwa bwiza tunyuza mu ndirimbo,ni ibyo kwishimirwa ariko
cyane cyane tugashimira Imana yaduhaye iyi mpano”
Umuririmbyi Josh avuga ko nawe ubwe ahora anyotewe
no gufashwa na roho w’Imana kuko avuga ko hatabayeho uburinzi bwa Roho w’Imana Isi
yahungabana ndetse ko benshi bava mu byizerwa.
Asezeranya abakunzi b’ibihangano bye ko hari byinshi
ari gutegura bizashimisha ibyiyumviro byabo,cyane cyane indirimbo zibahumuriza
imitima,zikabegereza Imana bakava mu bwigunge.
Umuhanzi Ishimwe Josh asabira buri wese kumanukirwa na "Roho w'Imana" akaganza muri we.
">Reba Roho w'Imana ya Josh yazamuye amarangamutima ya benshi
">
TANGA IGITECYEREZO