Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Igikosi’ yatangiye kwikorana ibiganiro kuri Podcast nyuma y’uko mugenzi we Bad Rama bakoranaga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Podcast ni bumwe mu buryo bugezweho
muri iki gihe bwifashisha amashusho n’amajwi mu gusakaza ubutumwa ku mubare
munini. Ibitangazamakuru binyuranye bikunze kwifashisha uburyo mu gutangaza
cyane amakuru n’ibindi.
Nta gihe kinini cyari gishize, Bad
Rama akorana na Rafiki kuri Podcast bise ‘The Don’ banyujijeho ibiganiro
binyuranye byakunzwe, birimo ibyo bahuriyemo abaraperi nka P Fla, Bull Dogg,
abanyamuziki, abanyamakuru, aba Producer nka Iyzo n’abandi.
Podcast ikorwa mu buryo bwa Live
(akenshi), ku buryo abantu baba baganira ahantu hateguye mu buryo bwa studio,
ku buryo uba uganira uba umurebe neza. Akenshi, ibi biganiro bikorerwaho
binashyirwa ku rubuga rwa Youtube.
Rafiki yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’uko
mugenzi we Bad Rama agiye muri Amerika, yahisemo gufungura umuyoboro we bwite
wa Podcast yise ‘Waka Waka Podcast’, azajya anyuzaho ibiganiro bitandukanye
cyane cyane byubakiye ku muziki n’izindi ngeri z’ubuhanzi.
Ati “Kuri Podcast yanjye tuzibanda
cyane kuri ‘industry’, yaba umuziki, yaba cinema, mbese ni uruganda
rw’ibijyanye n’ubuhanzi, tuzagerageza kubyibandaho kugirango tureba ko
twakomeza kugira umusanzu mu gutuma bigenda neza.”
Uyu munyamuziki avuga ko nk’ibisanzwe,
kuri Podcast azajya agirana ibiganiro n’abantu banyuranye bazwi, ariko kandi
azibanda no ku biganiro bigaruka ku muryango.
Akomeza ati “Tuzajya dutumiramo
ibyamamare muri izo ngeri z’ubuhanzi. Tuzajyana tuganirana kubijyanye n’ubuzima
busanzwe, ibiba mu muryango, ibere ku Isi hirya no hino, dutumire ababifitemo
ubumenyi batuganirize…”
Inyandiko zivuga ko Podcasts ikorwa
mu buryo bumwe n’ibiganiro bya Radio. Kandi, igafatwa mu buryo bw’amajwi ku
buryo isa n’isaha umuntu yayumva.
Rafiki yavuze ko yatangije uru rubuga mu rwego rwo kugira uruhare ku muziki w’u Rwanda
Ubwo Rafiki yari kumwe na Bad Rama na Keza mu kiganiro kuri ‘DonPodcast’
Rafiki avuga ko azajya yibanda ku
buzima bwa buri munsi n’uruganda rw’umuziki muri rusange
RAFIKI YATANGIYE KWIKORANA IBIGANIRO NYUMA Y’IGENDA RYA BAD RAMA
TANGA IGITECYEREZO