RFL
Kigali

Ndi mwiza! Shaddyboo yivuze ibigwi anerekana ari muri resitora iri mu za mbere ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/06/2023 14:59
0


Mbabazi Shadia [Shaddyboo] yasangije abamukurikira ubutumwa bwihariye burimo amagambo yirata ubwiza bw’imbere n’inyuma anagagaza ko aryohewe n’ubuzima i Dubai.



Shaddyboo uza mu b’imbere bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda by’umwihariko akaba uwa mbere ku rwa Instagram mu babarizwa mu myidagaduro imbere mu gihugu.

Yashyize hanze ubutumwa buherekejwe n’amafoto avuga ko ari ikizungerezi bidashidikanywaho. Ati ”Ndi mwiza, ndi mwiza kuri murandasi, ndi mwiza hanze yayo ubwiza mu muntu ubwiza.”

Uyu mugore w’abana babiri, amafoto yakurije ayo magambo avuga ko ari mwiza koko yayafatiye mu mujyi w’ubucuruzi wa Dubai.

Resitora yari arimo ni imwe mu zamaze kubaka izina ku isi ndetse ziza mu za mbere nk'uko bigaragara mu binyamakuru by’ubukungu birimo na Forbes.

Iyo nta yindi ni Dinner In The Sky Dubai iherereye muri metero 50 mu kirere aho abayigana baba bitegeye umujyi wose bareba ubwiza bwawo.

Shaddyboo amaze iminsi ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’InyaRwanda yatangaje ko gutembera ari ikintu cyiza, bituma umuntu abasha kwiga ibintu bitandukanye, asaba abantu kubikangukira.

Ibintu bitanyuranye n’ubutumwa aheruka gushyira hanze, avuga ko uko ugenda ari na ko amafaranga ukoresha uyasubirana ukanunguka ubumenyi bushya.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND