Kigali

Bayern Munich: Benjamin Pavard ari gusaba ikipe ko yamurekura akerekeza muri Barcrlona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:31/05/2023 19:28
0


Benjamin Pavard ni myugariro w'ikipe ya Bayern Munich, akaba afite amamuko mu Bufaransa. Uyu mukinnyi ngo yasabye ikipe ye kumurekura nk'uko tubikesha Sky Sport German.



Amasezerano ya Benjamin Pavard mu ikipe ya Bayern Munich azarangira ku itariki 30/ Kamena 2024. Uyu mukinnyi byavuzwe ko atazaguma muri iyi kipe nyuma y'igenda ry'umutoza Julian Nagelsman.

Nyuma y'igenda ry'umutoza Julian Nagelsman yasimbuwe na Thomas Tuchel. Tuchel yatangiye gukinisha uyu mukinnyi mu mutima wa Defanse kandi ngo yari asanzwe amenyereye gukina inyuma ku ruhande rw'iburyo. Uyu mwanya wa Pavard usigaye ukinwaho na Joao Cancelo wavuye mu ikipe ya Manchester City.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, uyu myugariro w'umufaransa we atangaza ko kuva muri shampiyona y'Abadage Bundesliga byamushimisha.

Uyu mukinnyi ngo mu rwego rwo kugira ngo atava muri Bayern Munich ku buntu, we asaba ikipe ko yamugurisha ubu kuko asigaje amasezerano y'amezi 13, azarangira mu mpeshyi itaha.

Forbes yongera kutubwira ko kandi uyu mukinnyi Benjamin Pavard ikipe ya Bayern Munich ikurikije amasezerano asigaje imwifuzamo Miliyono 35 z'amayero. 

Mu cyumweru gishije ushinzwe inyungu z'uyu mukinnyi Pini Zahavi yavuze ko nta kabuza Benjamin Pavard azajya mu ikipe ya FC Barcelona. Uyu mugabo Zahavi ngo ni umwe mu nshuti magara za Perezida wa FC Barcelona Joan Laporta.


Ku kabi n'akeza myugariro wa Bayern Munich Pavard arashaka kuyivamo akajya muri FC Barcelona 


Benjamin Pavard ni myugariro wa Bayern Munich kugeza ubu kuko aracyafite amasezerano y'amezi 13


Benjamin Pavard ngo nyuma y'igenda rya Julian Nagelsman yahinduriwe umwanya ubu asigaye akina mu mutima wa Defanse


Benjamin Pavard imbere y'ikirango cya FC Barcelona yifuza kujyamo


Benjamin Pavard mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND