RFL
Kigali

Zion Temple Ntarama yateguje igiterane kidasanzwe izizihirizamo isabukuru y’imyaka itanu imaze itangiye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2023 13:54
0


Zion Temple Ntarama, rimwe mu matorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, yishimiye gutangaza itangizwa ry’igiterane ngarukamwaka cyiswe MU BUTURO BWE, giteganijwe kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 18 Kamena 2023.



Iki giterane cyiswe "Mu Buturo Bwe" [In His Dwelling], kizaba ari kimwe mu bihamya bikomeye by’amateka y’iri torero rizaba ryizihiza isabukuru y’imyaka itanu rimaze ritangiye.

Hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye bazabwiriza muri iki giterane, ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n’ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, byitezwe ko iki giterane kizagirira umumaro abakristo/abizera ndetse n’abaturage muri rusange haba mu murenge wa Ntarama ndetse n’ahandi hose.

Mu bikorwa by’ingenzi bizaranga iki giterane harimoIvugabutumwa aho abashumba ndetse n’abavugabutumwa bo mu matorero atandukanye yo mu Rwanda bazagira umwanya wo gusangiza abazitabira iki giterane ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye bushingiye ku ijambo ry’Imana.

Ubutumwa bwabo buzaba imbarutso y’ishyaka ryo gukura mu Mwuka ndetse no gufasha abazitabira kuba umusemburo w’impinduka nziza haba mu buzima bwabo bwite,mu miryango yabo ndetse n’aho batuye.


Pastor Olivier Ndizeye ubwo yimikwaga na Apotre Dr Paul Gitwaza mu mwaka wa 2020

Hazaberamo kandi ibikorwa by’urukundo.Bijyanye na gahunda iri torero ryihaye yo gufasha abatishoboye, Zion Temple Ntarama, ibinyujije muri gahunda yayo yise (TUBAREMERE season2), irateganya gukusanya byibura ubwishingizi bw’ubuzima(Mituweli) bw’abaturage 350 batishoboye, gutanga amabati 300 ku miryango 10, kugaburira imiryango 10 itishoboye ndetse no gutanga imyambaro ku miryango 10.

Run 4 Jesus - ni kimwe mu bikorwa bizabera muri iki giterane

Iri ni isiganwa ry’abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu Mwuka. Intego yibanze ya Run 4 Jesus ni ugushiraho uburyo abantu bashobora kwishimira/kwamamaza ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze. Iri siganwa kandi rizaba umwanya w’ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganijwe mu rubyiruko.

Kwizihiza isabukuru no Gukusanya inkunga ni byo bizasoza iki giterane

Iki giterane kizasozwa n’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru yimyaka itanu Zion Temple Ntarama imaze itangiye ndetse habeho no gukusanya inkunga yo kuvugurura inyubako z’itorero aho ryimukiye.

Umushumba mukuru wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier NDIZEYE, yatangaje ko yishimiye iki giterane, agira ati: "Turishimye cyane kubw’urugendo rudasanzwe Zion Temple Ntarama yatangije mu myaka itanu ishize. Iki giterane ni intambwe ikomeye mu mateka yacu kuko kizadufasha guhurira hamwe nkumuryango dushimira Imana ibyo tumaze kugeraho, ndetse tukongera kwiyemeza gukorera Imana birushijeho tunafasha bagenzi bacu muri rusange.”

“Ndifuza kumenyesha by’umwihariko abantu bose ko nubwo tuzizihiza isabukuru yimyaka itanu uyu mwaka, iki giterane cyo (Mu buturo bwe) kizajya kiba buri mwaka mu matariki nk’aya. Imryango irafunguye ku bantu bose muri iki giterane, kandi twiteze ko tuzagira ibihe bidasanzwe byo kuramya, gusenga, kwiga, kandi tukasazabana n’Imana."

Iki giterane cya Zion Temple Ntarama, kizabera aho iri ritorero riherutse kwimukira mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ahzwi nko kuri Arete.

Itorero rya Zion Temple Celebration Center-Paruwasi ya Ntarama ryatangiye mu mwaka wa 2018, ritangizwa na Pasiteri Olivier Ndizeye hamwe n’umufasha we Nadege Ndizeye.

Nyuma yo guhabwa inshingano za gishumba nk'uko bikubiye mu iyerekwa rya Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center “Gutegura umugeni wa Kristo no guhindura aho dutuye ubuturo bw’Imana”ryahawe umushumba waryo wo mu Mwuka, Intumwa Dr. Paul GITWAZA.

Tariki ya 1 Mata 2018, ni bwo itorero ryatangiye ibikorwa by’amateraniro rusange.Zion Temple Ntarama iherereye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, gusa abayigize/abayiteraniramo baturuka mu bice bitandukanye by’aka karere ndetse n’ahandi.


"Run 4 Jesus" ni kimwe mu bikorwa bizaranga igiterane "Mu Buturo Bwe"


Bazafasha imiryango itishoboye bayihe ibyo kurya ndetse n'ubwisungane mu kwivuza


Zion Temple Ntarama igiye kwizihiriza isabukuru y'imyaka 5 mu giterane "Mu Buturo Bwe"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND