Jeff Bezos n’umukunzi we Lauren Sanchez, bagiye gukodesha aho kuba mu gihe inyubako yabo iherereye mu gace k’ibyamamare ka Beverly Hills bayishoyemo akayabo ka za miliyoni ngo ivugururwe.
Inyubako aba bombi bagiye guturamo iherereye kure cyane y'aho
bari batuye, ikaba ari iy’umuhanga mu muziki Kenny G.
Nubwo bitari byarigeze bitangazwa, aba bombi bagiye kumara amezi atari macye mu bukode dore ko batangiye ngo kububamo muri Werurwe 2023. Aho bari kuba naho ni ahantu h'agatangaza hisanzuye.
Ni inyubako yubatswe mu mwaka wa 1998 ariko igenda ivugururwa
mu bihe bitandukanye hongerwamo ibice birimo ahantu heza ku mucanga
ho kuganirira, birumvika n’ibyumba by’umuziki.
Mu minsi ishize ni bwo Jeff Bezos aheruka kwambika impeta
Lauren Sanchez mu birori byabereye mu bwato bw’inyirukatsi buhagaze miliyari
zirenga 500Frw.
Jeff Bezos ni umwe mu baherwe bakomeye isi ifite aho
ku myaka 59 atunze za miliyari z'amadorali zirenga 142, bikaba bimushyira ku mwanya wa gatatu mu batunze agatubutse ku Isi.
Ibi byose abikesha ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga
bunyuze mu ikompanyi yashinze yabaye ikimenyabose ya Amazon, ikorerwaho ubucuruzi
bwifashisha mu murandasi, imwe mu zabaye igisubizo kuri benshi mu bihe bya
COVID19.
TANGA IGITECYEREZO