Mu gihe biteganyijwe ko bitarenze mu 2031 ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bizaba byatangiye gukoresha ifaranga rimwe, Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, bemeza ko hari byinshi birimo kunozwa n'ibihugu by'ibinyamuryango kugira ngo iyi ntego izagerweho.
Ni ibyo aba Badepite
bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika
y'Iburasirazuba, EALA, batangarije mu ruzinduko bagiriye muri Sena y'u Rwanda
muri iki Cyumweru, aho bagaragaje bimwe mu byagezweho mu myaka 25 u Rwanda
rumaze muri uyu muryango ndetse n'ingamba zafashwe ngo ibihugu biwugize
birusheho guhuza mu rwego rwa politiki bityo n'inyungu zibashe kugera ku
baturage bawo.
Uwari uyoboye iri tsinda,
Hon. Fatuma Ndangiza yavuze ko hari amabwiriza aherutse gushyirwaho n'inama
y'Abakuru b'Ibihugu bigize uyu muryango arimo kunozwa kugira ngo ikoreshwa
ry'ifaranga rimwe nka EAC rizabe ryatangiye mu 2031 nk'uko biri mu mihigo y'uyu
muryango.
Ati: "Hari ibigo
bigomba kujyaho, ibyo bigo Inteko Ishinga Amategeko ya EALA yashyizeho
amategeko, ariko ku rwego rw'Abaperezida hari ayo bagomba kwihutira gusinya,
ariko hari n'ibyo tugomba kunoza muri ziriya nkingi za mbere uko ari ebyiri
cyane cyane mu isoko rusange, ubona tugisindagira tutihuta. Kandi kugira ngo
ririya faranga turigereho ziriya nkingi ebyiri tugomba kuba twazigezeho hafi
100%."
Kuva mu 2013, EAC
yashyizeho itsinda, rigomba gukora inyigo yo kugaragaza uko ibihugu
b'uyu muryango byashyiraho ifaranga rimwe rihuriweho ryajya ryifashishwa mu
bikorwa by’ubucuruzi no guhererekanya amafaranga.
Mu 2023, Guverineri wa
Banki Nkuru y’Igihugu [BNR], John Rwangombwa, yavuze ko hakiri urugendo
rurerure rwo gushyiraho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa
Afurika y’Iburasirazuba, EAC, cyane ko hari byinshi bigomba gukorwa
bitarashyirwa mu bikorwa.
Ni ukuvuga ko byagombaga
kujyana no gushyiraho Banki ya EAC, nk’uko habaho Banki Nkuru y’Igihugu. Iyo
banki y’akarere ni yo yari guhabwa inshingano zo kugenzura politiki y’ifaranga
mu Karere n’izindi zirimo kubika amafaranga ya za banki z’ibihugu binyamuryango.
Raporo yakozwe n’iryo
tsinda yagaragaje imiterere y’iryo faranga ndetse nyuma haza no gukorwa
ubukangurambaga ku ikoreshwa ryaryo mu baturage batuye Akarere, kugeza ubwo
ibihugu byari byemeje ko mu 2024, iryo faranga ryagombaga kuzaba ryatangiye
gukoreshwa.
Guverineri Rwangombwa
wari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2023, yabajijwe ibijyanye
n’iri faranga rimwe rya EAC, yavuze ko hatanzwe ingengabihe nshya, aho byitezwe
ko rizatangira gukoreshwa mu 2031.
Ati: “Ariko haracyari
byinshi bigomba gukorwa mbere y’uko twagira ifaranga rimwe na banki imwe,
ubundi hari uguhuza amasoko bisesuye, amasoko mu bihugu byacu ntibirakunda,
urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, urw’abantu [...] ibyo byose ntibirashoboka mu
buryo bushimishije.”
Yavuze ko hakiri urugendo
rurerure ariko hari icyizere ko bizashoboka hagendewe kuri iyo ngengabihe nshya
yashyizweho yo mu 2031 kugira ngo ibihugu bibanze byitegure neza.
Gushyiraho ifaranga rimwe
muri EAC, byakunganira gahunda zitandukanye zashyizweho mu rwego rw’ubukungu
bw’uyu muryango zirimo guhuza za gasutamo no kunoza uburyo bwo kwishyurana.
Ni ibintu kandi byafasha
mu kugabanya ikiguzi bitwara mu guhamagarana kuri telefonie aho nk’umuntu uri
muri Kenya yajya abasha guhamagara uri mu Burundi cyangwa mu Rwanda
bitamuhenze.
Biteganyijwe ko mu gihe inkingi yo gukoresha ifaranga rimwe izaba imaze kugerwaho hazakurikiraho guhuza politiki z’ibihugu ndetse no kwihuza kwa za leta n’ibihugu.
EAC mu nzira zo gukabya inzozi zo gukoresha ifaranga rimwe
TANGA IGITECYEREZO