Kigali

Uruhare rw'ibikinisho mu mikurire y'umwana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/05/2023 20:33
0


Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko ibikinisho ari ikintu cy'ingenzi mu mikurire y'abana. Abana b'ibyiciro byose bashimishwa no gukinisha ibikinisho bibagenewe bitandukanye.



Ariko akamaro k'ibikinisho karenze gusa gukina kuko bigira n'uruhare runini mu mikurire y'abana. Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko abana biga binyuze mu bikorwa ndetse ko n'ibikinisho bitanga amahirwe yo kuzagira ubumenyi bw'ibanze bushobora kugirira abana akamaro mu buzima bwabo bwose.

Kuki ibikinisho bifite akamaro kanini mu mikurire y'abana?

Ibikinisho ni ibikoresho bifasha abana kwidagadura mu gihe baniyigisha, bagakina, bakanashakisha uburyo bagaragaza neza amarangamutima yabo.

Kubera ko ibikinisho bishobora gukoreshwa nyamara bashaka kugaragaza ibindi bintu, bifite ubushobozi bukomeye bwo gufasha abana gusobanukirwa ibindi bintu bikomeye. Ngaka akamaro k'ibikinisho mu mikurire y'umwana:

Ibikinisho byihutisha imikurire y'umwana

Iyo abana bafashe ibikinisho bakiga kubikoresha, baba bari kunguka ubundi bumenyi, kandi bakarushaho kuba abahanga mu guhuza ibintu. Ibi bifasha abana gutera imbere mu byiciro bitandukanye by'imikurire y'umubiri.

Ibikinisho byigisha abana guhanga no gutekereza

Mu gihe abana bahawe ibikinisho bagatangira kubikinisha bubaka inkuta cyangwa bakikorera ibipupe, bazanatangira kubibaramo inkuru mu gihe bakina. Ibikinisho bigira akamaro kanini karuta ako byagenewe. Iyo abana bakora ibi, bibafasha kwiga gutangira kubona ibintu mu buryo bwagutse.

Ibikinisho bifasha mu mikurire y'ubwenge bw'umwana

Ibikinisho bigira uruhare rukomeye mu mikurire y'ubwenge bw'umwana mu myaka y'ingenzi y'ubwana bwe. Ibikinisho kandi bikuza imitekerereze y'umwana, bigakomeza ubushobozi bwe bwo kwibuka. 

Na none, iyo ubwenge bw'umwana bukuze hakiri kare, byongera amahirwe bwo kwegera kuvuga vuba no kugira ubundi bumenyi busanzwe mu buryo bushimishije.

Ibikinisho bifasha abana kwiga hakiri kare

Abana bahora bashakisha amakuru aturutse mu bintu biri hafi yabo. Kandi ibikinisho biha abana ubundi buryo bwo kwiga siyanse, ikoranabuhanga, ubwubatsi, imibare n'ibindi. 

Ibikinisho byaba ibyoroheje cyangwa ibikomeye, byose biba bifite isomo ryo kwigisha abana no gushimangira akamaro kabyo mu gukura kwabana.

Ibikinisho bifasha mu gukuza amarangamutima y'umwana

Iyo abana bafite ibikinisho bakunda, bitoza guhuza ibintu mu buryo bwose. Iyo ababyeyi bakina n'abana babo, nabyo bibafasha guhuza n'abandi bantu. 

Uku niko ibikinisho bitanga amahirwe akomeye yo guhuza n'abandi, kwibuka neza, n'uburyo bwo guhuza ibyiyumviro byabo.


Ibikinisho by'abana bibafitiye akamaro kanini mu buzima bwabo bwose


Isooko: childpsycho.co.za






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND