Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye Akarere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu, ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye kugira ngo basubire mu buzima busanzwe binyuze mu bufasha ibagenera, kandi ko hashakwa igisubizo mu guhangana n’ibiza bidasanzwe bikunze kwibasira ahantu hanyuranye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida
Kagame yasuye Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, asura ibice
binyuranye birimo amashuri, inganda, ibikorwaremezo n’ibindi byangijwe mu buryo
bukomeye n’ibiza byibasiye aka karere mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi 2023.
Ibiza byanatwaye ubuzima bw’abantu mu Majyepfo n’Amajyaruguru
y’u Rwanda. Ubwo yakiraga Perezida Kagame, Guverineri w'Intara
y'Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye Umukuru w’Igihugu ku bwo gusura
abaturage kandi 'ubutumwa bw'ihumure mwatwoherereje bwatugezeho'.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abaturage bari
bateraniye kuri site ya Inyemeramihigo ko urugendo yakoreye mu Karere ka Rubavu
rwari rugamije, kubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kubera ingaruka bagizweho
n'ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu, ibikorwaremezo birangirika mu buryo
bukomeye.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abatuye mu Karere ka Rubavu
ko Guverinoma y'u Rwanda ibazirikana umunsi ku munsi.
Ati “Naje kubasura kandi ngirango mbabwire ko
tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije: kubona uko mumeze
ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe
bitoroshye murimo.”
Kagame yijeje ko mu gihe gito gishoboka 'abashobora
kuba basubira mu byabo babe babisubiramo'. Yavuze ko kuri ubu Guverinoma irajwe
ishinga no gufasha mu mibereho aba baturage' bagizweho ingaruka n'ibiza. Birimo
guhabwa ibiribwa, kubona ibikoresho by'ibanze n'ibindi.
Ati “Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana: impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n'abandi. Ibyo rwose turabyihutisha."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko "aho bitagenda neza
cyangwa bitagenze neza nabyo muri iki gihe turabikosora… kuko ibishoboka ni
byinshi."
Kagame avuga ko ibishoboka byose bizakorwa mu
guhangana n'ingaruka ibiza byagize ku baturage. Harimo nko gufasha abana,
ababyeyi badafite ubushobozi n'ibindi. Ati "Ibi rwose
turabyihutisha."
Umukuru w'igihugu yavuze ko hari ubushobozi mu gufasha
abarokotse ibiza. Yavuze ko azakomeza gukurikirana mu ishyirwa mu bikorwa ryo kwita
kuri aba baturage.
Kagame yavuze ko yafashe n'umwanya wo kujya mu bice
bitandukanye byagizweho ingaruka n'ibiza, harimo nk'amazu, amashuri, inganda,
aho abantu bari batuye n'ahandi.
Yavuze ko atari Rubavu gusa, kuko hari n'utundi turere
twagizweho ingaruka n'ibiza. Umukuru w'Igihugu yizeza ko hari ubushake n’ubushobozi
mu guhangana n’ibiza.
Ati "Ni byinshi hano muri aka karere, ni byinshi,
hari n'utundi turere natwo tumeze gutyo. Mutwihanganire, namwe mwihangane,
hanyuma dukorere hamwe, ibi biza turabitsinda nk'ibindi byose."
Nteziyaremye Feza warokokanye n'uruhinja rw'amezi
atandatu, yashimye Imana kuba akiriho n'ubwo umugore we ibiza byamuhitanye.
Yavuze ko kuva cyera yifuzaga kuzabona imbona nkubone
Perezida Kagame. Ati "None ndakubonye n'ubwo duhujwe n'ibiza."
Nteziyaremye yashimye Perezida Kagame ku bwo gufata mu
mugongo abaturage ba Rubavu, ashingiye ku kuba hari ahandi 'tujya twumva biba
ariko ugasanga ntibayitayeho'. Akomeza ati "Ariko mwebwe mwagerageje
kutwitaho."
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Rubavu aho yasuye abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, anasura uduce twa Mahoko, Pfunda na Nyundo
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugirango basubire mu buzima busanzwe
"Ibi biza turabitsinda nk'ibindi byose." - Perezida #Kagame
Abaturage bashimye mu buryo bukomeye Perezida Kagame,
baririmba indirimbo zirimo ‘Tuzamutora, twongere tumutore’
AMAFOTO: KT&RBA
TANGA IGITECYEREZO