Kigali

Madamu Jeannette Kagame yoherereje ubutumwa abitabiriye itangizwa rya Aguka izatanga imirimo ku rubyiruko ibihumbi 100

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/05/2023 15:39
0


Ku bufatanye bwa Minisiteri zitandukanye mu Rwanda n’abatanyabikorwa banyurany, hatangijwe umushinga Aguka uzasiga urubyiruko rugera ku bihumbi 100 rubonye imirimo.



Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Center ahari hahuriye urubyiruko n’abayobozi mu nzego za Leta n’Ibigo biyishimakiyeho n’abikorera. Aguka ni umushinga uje gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko uzamara imyaka 4 ugatwara agera kuri Miliyari 8 Frw.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima mu gutangiza uyu mushinga yagize ati: ”Icyo ngiye gusaba urubyiruko rero ni uko ubanza Imana ibaza abantu ngo ufite iki ngo mereho. Ni uko turimo twerekana umushinga ukeneye igitekerezo, ufite igitekerezo ki ngo duhereho.”

Avuga ko mu buzima ari ugukora ati: ”Ntabwo amafaranga ari ay'ubuntu, ni ay'abantu bafite ibitekerezo kandi bashyira hamwe kandi mugerageze gushaka ikintu mukora kandi mugikore. 

Kugira ngo ubone hafi ho gukora ni uko uba warabaye uwa mbere kuva mu myaka itandatu yanyu ya mbere. Nta bintu byo kuvuga ngo urasinzira ubuzima ni uguhangana.”

Asobanura neza icyo Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere none ati: ” Ikiduhangayishije ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rubona icyo gukora, kugabanya imyitwarire mibi tujya tugira iyo tumaze guhaga.”

Abwira abazagira amahirwe yo gutanga imishinga yabo ikemerwa ko amafaranga ari ayo kubyaza umusaruro atari ayo kwinezezamo. ati: ”Amafaranga ntabwo ayo kwinezeza ngo agurwemo iPhone Pro Max no gukwamo ahubwo ni itaranto ryo gushora ngo bifashe abantu bose.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye impamvu ya Aguka ati:”Impamvu y’uyu munsi ni ukugira ngo tubashe kumva neza Aguka.”

Agaruka ku nkuru yo muri Bibiliya y’umukoresha wahaye abakozi be itaranto avuga ko amahirwe urubyiruko rubonye rukwiriye kuyabyaza umusaruro.

Abishimagira agira ati: ”Mwaguke kandi mubyaze umusaruro ibyo mwumva hano byose kandi mubere ijisho buri umwe. Turizera ko umwaka uzajya kurangira tumaze kugera ahantu byibuze harenga harindwi mu nguni zose z’igihugu dusobanura iby’uyu mushinga.”

Ambasaderi w’Umuryango wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra na we yavuze ko bishimira gukomeza gukorana no gutera inkunga icyatuma cyose u Rwanda rukomeza gutera imbere by’umwihariko urubyiruko nk’ejo hazaza h’isi.

Ati: ”Dukora iyo bwaga kugira ngo u Rwanda rubashe kubona ibishobora gutuma rugera kure hisumbyeho, kuzamura imishinga n’ibitekerezo by’ubucuruzi ku rubyiruko.”

Muri iki gikorwa kandi abahanzi bo muri Art Rwanda Ubuhanzi basusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye. 

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yahaye intashyo za Madamu Jeannette Kagame abitabiriye imurikwa ku mugaragaro ry’umushinga wa Aguka, aho yagarutse ku musaruro witezwe kuri Aguka.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame buragira buti: ”Kuvuka no gukurira mu Rwanda ruha amahirwe urubyiruko ndetse no kwita ku muturage ntako bisa. U Rwanda ni igihugu gito mu buso ariko ni igihugu kigari mu ntekerezo nk'uko Umukuru w’Igihugu cyacu abitwibutsa kenshi;

Aguka nk’Ijambo cyangwa gahunda yo guteza imbere urubyiruko, ndatekereza ko ari ho riva, Aguka. Ni ugushyira ibitekerezo byanyu mureba kure mu rugendo rw’iterambere ryose mwifuza kugeraho;

Nk'uko mubizi MINIYOUTH, Imbuto Foundation ndetse n'abandi bafatanyabikorwa dufatanya muri gahunda zitandukanye ziteza imbere urubyiruko, navuga nka Innovation Accelerator Art Ubuhanzi mumfashe dushimire abafatanyabikorwa bacu kandi mpereye kuri mwebwe urubyiruko.”

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yaboneyeho kandi gusaba urubyiruko kwiteza imbere ariko runakurikira gahunda y’igihugu ati:”Rubyiruko muteraniye hano kwiteza imbere kwanyu bigomba kujyana no kumenya gahunda igihugu kiba gifite, ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo.”

Akomeza agira ati: ”Nk'uko mubizi mu gihugu cyacu twagize ibyago byo kubura abantu bitewe n’ibiza, nzi ko ibijyanye no gutabara tubifite twese ku mutima, nagira ngo rero mbakangurire turebe uko twaba hafi y'abagizweho ingaruka n'ibiza dukoreshe imbaraga zacu ariko cyane ibitekerezo by'uko bakongera gusubira mu buzima busanzwe mu gihe cya vuba cyane.”

Benshi mu batanze ibitekerezo bagarutse ku kamaro k'umushinga Aguka nk’amahirwe akomeye urubyiruko rw’u Rwanda rubonye mu mushinga wateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzafasha urubyiruko kubona imirimo ibihumbi 100.

Muri iki gikorwa kandi hahembwe imishinga yahize iyindi muri YouthConnekt mu byiciro bitandukanye. Uwegukanye igihembo nyamukuru muri 497 bari bagerageje amahirwe, ni GreenCare Rwanda Ltd yegukanye Miliyoni 25Frw.

Minisitiri w'Urubyiruko yibukije urubyiruko ko buzima ari uguhatana kandi rukanibuka aho ruva ngo rudasesagura mu gihe rumaze kugira aho rugeraMinisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rubona by'umwihariko AgukaUmuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine yatanze Intashyo za Madamu Jeannette Kagame anasaba urubyiruko gukomeza kwiteza imbere runakurikiranira hafi gahunda zitandukanye z'IgihuguAmbasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, UyarraAbayobozi kandi babonye umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by'urubyiruko mu mwanya wari washyizwehoByari ibyishimo bikomeye mu itangizwa rya Aguka igikorwa cyabereye muri KCCHahembwe kandi imishinga y'urubyiruko yahize indi muri YouthConnekt aho uwa mbere wegukanye Miliyoni 25Frw, uwa kabiri Miliyoni 20Frw, uwa gatatu Miliyoni 15Frw, uwa kane Miliyoni 10Frw n'indi yagiye ihambwa amafaranga atari macye

AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND