Kigali

Ashley Graham yabaye umugore w’ikimero gihebuje ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2023 15:14
0


Umunyamideli uri mu bakomeye, Ashley Graham yagizwe na Maxim Magazine, umugore wa mbere w'uburanga n'ikimero gihebuje ku isi.



Ashley Graham, umunyamideli w’imyaka 35 yagizwe umugore wa mbere w’ikimero gitangaje ku isi na Maxim Magazine, iri mu zikomeye ku isi. Ashley ni we wasohotse ayoboye urutonde rw’aba bagore 100 [Hot 100] n’urutonde rwo hagati ya Gicurasi/Kamena 2023.

Bikaba atari ubwa mbere Ashley ashyirwa na Maxim ku rupapuro rw’imbere, ku myaka ye akaba agize abana 3. 

Mu kiganiro yagiranye na Maxim yatangaje uko afata kuba umubyeyi, agira ati: “Kugira abana byampaye icyerekezo kirenze, bituma kandi wibuka ko ubwiza biri mu byiciro bitandukanye.”

Mu bihe bitandukanye Ashley yagiye yumvikana avugira abagore bibasirwa kubera uko bateye, avuga ko uko umubiri wawe waba umeze kose bitakubuza kuba mwiza. Yamamaye kandi mu biganiro bya TED Talk.

Agaragaza kandi ko nta muntu wagakwiye na rimwe kuzizwa uko yaremwe, yewe n’imyaka itagakwiye kuba imbogamizi ibuza umuntu uburenganzira bwo gukora iki n’iki, by’umwihariko abagore mu gihe icyo asabwa agishoboye.

Ashley ati: “Imibiri yacu irahinduka umunsi kuwundi, irakura. Nakomeje gukoresha umubiri wanjye, nsaba abantu ko ntawagakwiye kuwuzizwa.”

Hirya yo kuba ari mu banyamideli bakomeye ku isi banakurikirwa naza miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, afite umwihariko wo gushaka kuzana impinduka mu ruganda rw’imideli benshi bumva ko abarufitemo ijambo ari inkumi zinanutse, cyangwa abasore barebare gusa.

Ashley yinjiye mu kumurika imideli ubwo yari akiri muto. Icyo gihe yabaga muri Nebraska ntiyari azi neza ko igihe kizagera inshuti ye ya mbere ikaba amafoto n’amashusho, nyamara yatangaje ko atibaza uwo yari kuba wundi.

Mu busanzwe Ashley yabonye izuba kuwa 30 Ukwakira 1987, mu gace ka Lincoln muri Leta ya Nebraska. Yagiye aseruka mu birori bikomeye by’imideli ari nako asohoka mu binyamakuru bikomeye mu mideli nka Vogue, Glamour na Harper Bazaar.

Yagiye amurika imyambaro n’ibindi by’ibigo n’ikompanyi zikomeye, ni n’umwe kandi mu bari bagize akanama nkemurampaka ka America’s Next Top Model.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND