Donald Trump ukomeje gushyiraho abayobozi bashya mu myanya itandukanye nyuma yo gutsinda amatora, ubu yahisemo Elon Musk kugirango ayobore ishami rishinzwe imikorere ya Leta ryitwa 'Department of Government Efficiency' (Doge).
Ku wa Kabiri w'iki cyumweru, Donald Trump yavuze ko Elon Musk n'uwahoze ari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Vivek Ramaswamy bazayobora ishami rishinzwe imikorere myiza ya Guverinoma.
Trump mu ijambo rye, yavuze ko Musk na Ramaswamy bazakorera hanze ya Guverinoma kugira ngo bahe White House “inama n’ubufasha” kandi ko azafatanya n’ibiro bishinzwe imiyoborere n’Ingengo y’iImari “guteza imbere ivugurura ry’imiterere no gushyiraho uburyo bwo kwihangira imirimo” Yongeyeho ko iki cyemezo kitazahungabanya gahunda za Guverinoma.
Trump yavuze ko aba bombi “bazaha inzira ubuyobozi bwanjye gusenya bureaucracy ya Guverinoma, guca amategeko arenze urugero, kugabanya amafaranga asesagurwa no kuvugurura inzego za Leta”.
Trump yavuze ko akazi kabo kazarangira ku ya 4 Nyakanga 2026, yongeraho ko Guverinoma nto kandi ikora neza izaba “impano” mu gihugu ku isabukuru y'imyaka 250 hasinywe Itangazo ry’Ubwigenge.
Hagati aho, Ramaswamy, ni rwiyemezamirimo ku nshuro ye ya mbere yiyamamariza uwo mwanya yari uwo gutorwa mu ishyaka rya Repubulika umwaka ushize. Amaze kuva mu irushanwa, yateye inkunga ye Trump. Yatangarije ABC mu ntangiriro z'iki cyumweru ko arimo agira "ibiganiro by’ingaruka zikomeye" ku ruhare rushoboka muri Guverinoma ya Trump.
Ni mu gihe Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi yari amaze iminsi avugwaho ko ariwe uri gufasha Trump guhitamo abayobozi bashya bazafatanya muri manda ye.
Trump akaba amuhaye izi nshingano nyuma y'uko Elon aherutse kumuha inkunga ya Miliyoni 75 z'Amadolari ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Trump yahaye inshingano Elon Musk na Vivek Ramaswamy zo kuyobora ishami rishinzwe imikorere ya Leta
Trump ahaye uyu mwanya Elon Musk nyuma yaho aherutse kumufasha mu kwiyamamaza ndetse akanamuha inkunga ya Miliyoni 75$
TANGA IGITECYEREZO