Kigali

Umubare w'abashakisha 'Ibinini byo kuboneza urubyaro' wariyongereye kuva Trump yatsinda amatora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2024 9:03
0


Google yamaze gutangaza ko kuva Donald Trump yatsinda amatora ya Perezida wa USA, umubare w'abantu bashakisha amakuru ku binini byo kuboneza urubyaro n'ingamba Trump azafata kubijyanye nabyo, wiyongereye cyane kuva tariki 5 Ugushyingo 2024.



Ku isaha ya saa yine za mu gitondo ku ya 6 Ugushyingo mu gihe amakuru yavugaga ko umukandida waba Repubulikani, Donald Trump yatsinze umukandida w'ishyaka ry'abademokarate, Visi Perezida Kamala Harris, kuri Google abantu benshi bashakishike cyane ijambo “kuringaniza imbyaro”, ''Trump azafata izihe ngamba kubyo kuboneza urubyaro?' nk'uko Google Trends ibivuga.

By'umwihariko ngo umubare w'abashakishaga aya makuru kuri Google ni Abanyamerika. By'umwihariko abakomoka muri Leta zirimo Uburengerazuba bwa Virginie, Kentucky, Mississippi, Arkansas na Indiana byose bihuriye ku kuba byashyizeho amategeko abuza gukuramo inda.

Google yatangaje ko uku gushakisha kwagendanye n'ibibazo bifitanye isano harimo gutandukanya imvugo ngo "Ese kuboneza urubyaro birabujijwe," hamwe na "Ese Trump agiye gukuraho uburyo bwo kuringaniza imbyaro,".

Ibi bikaba ari kimwe mu bimenyetso by'uko abagore benshi muri iki gihugu bahangayikishijwe no kumenya ingamba Trump azafata ku bijyanye no kuboneza urubyaro no gukuramo inda, dore ko yavuze ko natorwa azagabanya icuruzwa ry'ibinini biringaniza imbyaro ndetse akanarwanya itegeko ryemerera abagore gukuramo inda.

Muri manda ye ya mbere ku butegetsi, Trump yasubije inyuma icyifuzo cyasabwaga ko abakoresha bashyira mu bikorwa gahunda yo kuboneza urubyaro muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima nta mushahara bafatanije. 

Ubuyobozi bwavuze ko icyemezo cya 2017 cyari ukurengera ubwisanzure bw’amadini ndetse n’imyitwarire myiza kuko kuboneza urubyaro biteza imbere “imyitwarire y’imibonano mpuzabitsina ishobora guteza akaga.”

Umuryango udaharanira inyungu witwa 'A Step Ahead Chattanooga', utanga uburyo bwo kuringaniza imbyaro muri Amerika, nyuma yaho Trump atsinze amatora wasangaga kuri Instagram yawo ko abatanga ibyifuzo byo kuboneza urubyaro biyongereyeho 287%.

Uyu muryango watangaje ko benshi mubabagana muri iyi minsi bagaragaje impungenge z'uko Trump ashobora gukuraho uburyo bubemerera kuboneza urubyaro no gukuramo inda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND