RFL
Kigali

#Kwibuka29: Afrique yibukije abahanzi gutanga ubutumwa bw'isanamitima mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:12/04/2023 11:10
0


Umuhanzi Afrique yageneye ubutumwa abahanzi bagenzi be abibutsa gutanga ubutumwa bw'isanamitima muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu butumwa Afrique yatanze abunyujije ku InyaRwanda, yagarutse ku musanzu w'abahanzi by'umwihariko muri iki gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Agira ati "Muri iki gihe ibihangano dusohoye bigomba kuba birimo ubutumwa burimo isanamitima ndetse bugahumuriza n'ababaye ndetse tukifatanya n'abatishoboye bakeneye ubufasha." Anakomeza gushishikariza abanyarwanda muri rusanjye "Kwibuka Twiyubaka."

Uyu muhanzi yakomeje asaba urubyiruko ko imbaraga rufite rugomba kuzikoresha mu kubaka igihugu cy'u Rwanda, anongeraho ko urubyiruko ari rwo rugomba kugeza amajwi kure n'aho batabashije kumenya amateka yabaye mu Rwanda.  

Avuga ko aya majwi yagera cyane cyane ku bandika n'abavuga ko Jenoside itigeze ibaho kandi abanyarwanda babizi neza ko yabayeho.

Afrique yasabye urubyiruko kuticecekera no gutanga umusanzu wo kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho mu Rwanda kandi itazongera ukundi. Ati "Twibuke Twiyubaka". 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND