Kigali

Filime yakomowe kuri Karuhimbi warokoye abatutsi ihataniye igihembo muri Brussels Short Film Festival 2023

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:31/03/2023 16:09
0


Filime yitwa ‘Bazigaga’ yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihataniye igihembo muri Brussels Short Film Festival 2023 gitangirwa mu Bubiligi.



Iyi filime yashyizwe muri 37 zihatanye muri iri serukiramuco. Iri serukiramuco ryatangiye mu 1998. Uyu mwaka rizaba guhera ku wa 26 Mata, kugeza ku wa 6 Gicurasi 2023.

Umuhire Eliane wakinnye muri filime yitwa ‘Bazigaga’ aheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza, mu Iserukiramuco ribera mu Bufaransa.

Umuhire yegukanye igihembo cya Best Actress [Umukinnyi w’umugore mwiza wa filime], abikesheje ‘role’ yakinnye muri ‘Bazigaga’ ari we Bazigaga.

Umuhire Eliane yegukanye ‘igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore’ muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa. Iri ni iserukiramuco rya mbere ku Isi rikomeye kuruta ayandi rya filime ngufi.

Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime yari ihatanyemo, ryatangiye ku wa 27 Mutarama 2023 rigomba gusozwa kugeza ku wa 4 Gashyantare.

Iki gihembo Umuhire yahawe icyo gihe, gitangwa na FranceTV (France 2, France 3 na France 5); hamwe na Unifrance.

Bazigaga ivuga ku mugore w’umupfumu uhisha umupasteri n’umwana we w’umukobwa bari guhigwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.

Iyi filime yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys, igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Imara iminota 25.

Iyi filime yakomowe kuri Zula Karuhimbi. Uyu mubyeyi wakomoweho iyi filime yamenyekanye nk’umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 100 muri Jenoside mu 1994.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.

Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.

Jo Ingabire Moys yigeze kubwira The British Blacklist, ko yanditse iyi filime kubera ko hari filime nkeya zivuga bya nyabyo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora ifatwa ry’amashusho yayo, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda akahava ku myaka 14. Abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Afite umuryango w’ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n’abimukira.

REBA  AGACE GATO KA 'BAZIGAGA'

Umuhire Eliane wakinnye mu isura ya Karuhimbi Umuhire aheruka kwegukana igihembo mu iserukiramuco mu Bufaransa 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND