RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yongeye gutangaza amagambo akomeye kuri Manchester United

Yanditswe na: Nyetera Bachir
Taliki:23/03/2023 11:15
0


Christian Ronaldo yavuze ko ubu ameze neza, nyuma y'ibihe bikomeye yagiriye muri Manchester United.



Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal ubwo yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru aho yari kumwe n'ikipe y'igihugu, yavuze ko nta kibazo bimuteye kuvuga ko ibihe aheruka kugirira mu ikipe yubakiyemo amateka ya Manchester United ari bimwe mu bihe bibi byaranze umwuga we, ariko avuga ko nta kwicuza guhari kandi ko ubu aribwo ameze neza.

Yagize ati “Nagize ibihe bibi byaranze umwuga wanjye mu bihe byashize ariko ubuzima burakomeza kandi nta kwicuza, ubu nibwo meze neza ndetse byarushijeho kunkuza mu mwuga wanjye. Rimwe na rimwe iyo turi ku gasongero k'umusozi, kenshi ntitubasha kumenya ikiri hasi.”

Christiano Ronaldo ufatwa nk’umunyabigwi w’iyi kipe ya Manchester United, yayigezemo mu mwaka wa 2003 muri Kanama ku itariki ya 11 aho yaje azanwe n'umutoza Sir Alex Ferguson watozaga iyo kipe. 

Mu myaka 6 yamaze muri iyi kipe yabashije kuyifasha gutwara ibikombe byinshi bya shampiyona y'abongereza, ndetse abasha no kuyifasha gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, Champion League mu mwaka wa 2008.

Mu mwaka wakurikiyeho yaje kuyisohokamo yerekeza mu ikipe ya Real Madrid naho ahakorera amateka akomeye, kuko yabashije gufasha iyi kipe gutwara ibikombe 3 by'amakipe yabaye aya mbere iwayo, irushanwa rizwi nka Champions League. Ibi bigwi byose byajyana n’ibindi bihembo nka ballor d'or, kuko yabashije gutsindira 5 zose mu mwuga we.

Ibi byose bigira Christiano Ronaldo umukinnyi w'umunyabigwi, gusa ubwo yagarukaga mu gihugu cy'Ubwongereza by’umwihariko mu ikipe ya Manchester United yaje yishimiwe, ndetse abanza kwitwara neza.

 Gusa iyi kipe itari iri mu bihe byiza byatangiye kuyigora aho yatangiye kugenda igira umusaruro mucye, kugeza ubwo bitangiye kwitirirwa uyu rutahizamu w'umunyabigwi.

Ubwo hageraga umutoza mushya Eric Ten Hag byarushijeho kuba bibi kuko yatangiye kujya amushyira ku ntebe y’abasimbura kenshi, byatumye Christiano bitangira kumugora ndetse atangira kurebana nabi n’uyu mutoza kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kuyisohokamo.

Byatumye agenda mu buryo butarimo icyubahiro ku mukinnyi w'urwego rwe, yakomeje kwifata kubijyanye n’isohoka rye muri iyi kipe ariko bigera ubwo biranga.

Ku munsi w'ejo ari mu ikipe y'igihugu ubwo yabibajijweho yatangaje ko ibihe bibi yagiriye muri iyi kipe ubwo yayisohokagamo ari bimwe mu bihe bibi byaranze umwuga we, gusa bikaba byaramukujije.

Cristiano yavuye ko ibibazo yagiriye muri Manchester United byamukomereye ariko binamubera ishuri rikomeye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND