RFL
Kigali

Zlatan Ibrahimovic yakoze akandi gahigo kazagora benshi mu bagiconga ruhago

Yanditswe na: Nyetera Bachir
Taliki:19/03/2023 9:06
0


Nyuma y’agahigo ko kuba ari we mukinnyi watsinze igiteko kuri buri munota w'umukino, umunya Sweden Zlatan Ibrahimovic yongeye gukora akandi gahigo ko kuba umukinnyi ukuze utsinze igitego muri shampiyona y’Ubutaliyani.



Ku myaka 41 n’iminsi 166, umunya Sweden Zilatan Ibrahimovic yongeye kwibikaho akandi gahigo ko kuba umukinnyi ukuze utsinze igitego muri shampiyona y’abataliyani, agahigo yakoze akuyeho umutaliyani Alessandro ‘Billy’ Costacurta wari  wabikoze ku myaka 41 n’iminsi 25. Billy yakoze aka gahigo mu mwaka wa 2007 mu kwezi kwa 5 itariki ya 19, ubwo ikipe ya Milan mu rugo yatsindaga Udinese ibitego 3-2 igitego yatsinze kuri penaliti.


Zlatan Ibrahimovic nawe akaba yatsinze iki gitego kuri penaliti yabonetse mu mukino wahuzaga ikipe ya Milan nanone yatsinzemo ikipe ya Udinese kuri penaliti, mu mukino warangiye ari ibitego 3 bya udines kuri 1 cya Milan. Zlatan Ibrahimovic kandi yari afite utundi duhigo twinshi, harimo no kuba ari we mukinnyi watsinze igitego kuri buri munota w’umukino.


Zilatam Ibrahimovic  yarasanganywe agahigo ku koba umukinnyi watsinze igitego kuri buri mu nota w'umukino

Zilatam Ibrahimovic  yishimira igitego cya mwongereye akandi gahigo














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND