RFL
Kigali

Patrick Vieira yasezeye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Crystal Palace nyuma y'imikino 12 adatsinda

Yanditswe na: Nyetera Bachir
Taliki:18/03/2023 13:38
0


Ikipe ya Crystal Palace yemeje ko yatangiye urugendo rwo gushaka undi mutoza usimbura Patrick Vieira nyuma y'uko asezeye ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe.



Patrick Vieira Umufaransa w'umunyabigwi ufite imyaka 46 watozaga ikipe ya Crystal Palace yari yatangiye aka kazi mu mpera za shampiyona y'umwaka wa 2021-2022 aturutse mu ikipe ya Nice y'iwabo mu Bufaransa. 

Mu manota 33 aheruka Patrick viera yaramaze gusarurramo 5 yonyine

Patrick Vieira yabanje kuryoherwa na shampiyona y'u Bwongereza kuko yahise ageza iyi kipe ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona ndetse akomeza guhangara n'amakipe akomeye nka Manchester City kuko hari ubwo yabashije kuyitsinda ibitego 3 kuri 2 kandi yari iyoboye shampiyona. Ibyo byatumye iyi kipe itangira kubaka igitinyiro ariko mu myaka yakurikiyeho yatangiye kugenda isubira inyuma.

Patrick Vieira ni umwe mu batoza bafashije iyi kipe by'umwihariko kuguma mu cyiciro cya mbere kimwe mu bibazo bigora amakipe akizamuka, gusa byatangiye kugenda bimugora hamwe n'abakinnyi be kuko nk'ubu hari hashize imyaka 12 adatsinda umukino n'umwe. Mbere gato y'umukino wayihuje na Briton iyi kipe yamaze imikino 3 yose itabasha gushota ku izamu.

Patrick Vieira yaramaze imikono 12 adatsinda

Nta yindi kipe ya muri shampiyona y'u Bwongere yaherukaga kugira umusaruro mucye nka Crystal Palace kuko ku manota 33 yabashije gusaruramo amanota 5 gusa. Patrick Vieira n'abandi bose bamufashaga mu kazi barasezere iyi kipe ikaba yatangiye gushaka abasimbura babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND