RFL
Kigali

Injira muri Kigali Phones Kt, iduka rya mbere rifatwa nka Apple Store mu Rwanda - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/03/2023 13:52
0


Kigali Phones Kt yafunguye iduka rigezweho mu mujyi wa Kigali, yizeza abakiriya bayo gukomeza kubaha serivisi zibanogeye.



Kigali Phones Kt ni ryo duka rya mbere ricuruza telefone mu Rwanda za iPhone ndetse n’ibindi bijyanye nazo birimo nk'amasaha ya Apple, GBL zivuga neza n’ibindi.

Ubwo hafungurwaga iri duka ridasanzwe, hari ibyamamare bitandukanye birimo nka Bushali, Luckman Nzeyimana, Fuadi Uwihanganye n’abandi.

Usibye aba baba mu myidagaduro, hari abakiriya batandukanye nabo bari baje gutaha iduka rishya no kwihahira telefone zigezweho ya iPhone.

Mu bakiriya baganiriye na InyaRwanda.com, bavuze ko bamaze igihe bagurira muri Kigali Phones Kt, akaba ari nayo mpamvu bazanye bagenzi babo ngo bagure ari nako nabo bihera ijisho.

Abifatanyije na Kigali Phones Kt mu gufungura iduka rishya (Rivuguruwe kuko ari ho ryari risanzwe riri), banyuzwe ndetse bishimira uburyo Kigali Phones Kt yita ku bakiriya bayo ibashakira ibyiza.

Aganira na InyaRwanda.com, umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi, Fuadi Uwihanganye, yavuze ko amaze igihe kinini agurira muri iri duka ndetse ko nta kibazo cya telefone aragira.

Si Fuadi gusa kuko Luck Nzeyimana ukorera RBA na Bushali bavuze imyato iri duka berekana telefone batunze bavuga ko baziguriye muri Kigali Phones Kt banararikira abantu kuza kugura.

Kigali Phones Kt ni ho hantu honyine mu Rwanda ushobora kubona telefone nziza ya iPhone wifunukurije ndetse ikiri nshya no mu iduka rigezweho.

Hashize igihe abantu benshi mu baguriye muri Kigali Phones Kt bishimira serivisi zihatangirwa bitewe n’uburyo bafatwamo neza ndetse bagahabwa telefone bifuza.

Ibyo wamenya kuri Kigali Phones Kt

Kigali Phones Kt ni store, ni Iduka rya mbere mu Rwanda ricuruza ama iPhone ya mbere meza kandi ku giciro kinogeye buri wese.

Muri Kigali Phones Kt bafite umwihariko wo gucuruza ama iPhone mashya wifunukuriye ku ikarito kandi ziva muri Amerika.

Muri Kigali Phones Kt, Telefone zabo ziraramba ndetse batanga Grantee y'igihe kinini ingana n’umwaka.

Umwihariko wo gutunga telefone waguriye muri Kigali Phones Kt ni uko telefone yaho itinda mu mazi ntigire ikibazo.

Icya kabiri ni uko telefone zabo ziva muri Apple store

Icya gatatu ni uko telefone zabo zibika umuriro hagati y'amasaha 14-16h.

Icya kane ni uko ibiciro byaho bingana n'ibya Apple store zose ku isi ndetse ukagura telefone nziza kandi wihitiyemo. 

Icya gatanu ni uko iyo telefone yawe igize ikibazo bayiguhindurira ako kanya.


Fuadi na Bushali banyuzwe na terefone za Kigali Phones Kt

Muri Kigali Phones Kt, mbere y'uko wishyura bakwereka itandukaniro rya telefone zabo ziva muri Amerika ndetse n'izigurirwa ahandi (refabreshed). 

Ni ho hantu honyine muri Kigali ugurira telefone utahageze bakayikugezaho ukishyura imaze kukugeraho (Direct delivery).

Banafite na kompanyi itunganya telefone z'abahaguriye zagize ibibazo ari yo Kigali - apple -tech bazwiho gukora ama iPhone gusa.


Bushali yanyuzwe cyane na telefone zigezweho za Kigali Phones Kt 

Aho wabasanga

Kigali Phones Kt ikorera mu nyubako ya MAKUZA kuri Ground floor, Room ya 2. Iyo uhageze uhita ubona ibyapa bya Kigaliphones Kt. Wabahamagara kuri telephone 0788889611. Bakora neza kandi vuba.

Iyi ni Shop nshya ya Kigali Phone Kt Luck Nzeyimana yicayemo


Aho wabasanga













KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI KIGALI PHONES Kt






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND